Wednesday, September 11, 2024

Icyo RDF ivuga kuri Tshisekedi wumvikanye nk’uwishongora ko gutera u Rwanda byamworohera

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda burahumuriza Abanyarwanda, bukabasaba kudakangwa n’ibimaze iminsi bitangazwa n’abayobozi ba DRC ko bifuza gutera u Rwanda, bukavuga ko RDF iri maso kandi ko idapfa gukangwa n’ibyo ari byo byose kuko yanyuze mu bikomeye birenze amagambo y’umunwa.

Ni nyuma y’uko Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kuvuga ashize amanga ko ashaka gutera u Rwanda.

Yongeye kubivugira mu bikorwa byo kwiyamamariza indi manda, aho yavuze ko naramuka yongeye gutorwa, azasaba uburenganzira Inteko Ishinga Amategeko, ubundi agatera u Rwanda, kandi ko atazirirwa ava mu Gihugu cye, ahubwo ko azarasa Kigali yibereye i Goma.

Mu kiganiro Umuvugizi Wungirije wa RDF, Lt Col Simon Kabera, yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru cyagarukaga mutekano w’u Rwanda, yavuze ko imvugo nk’izi zidakwiye kugira uwo zikura umutima, kuko RDF ihagaze bwuma kandi ntawapfa kuyimeneramo ngo ahungabanye umutekano w’u Rwanda.

Yagize ati “Ibyo twanyuzemo ntabwo turi abo gukangika, dufite icyizere, twifitiye icyizere cyo kurinda umutekano w’abaturage, nkababwira nti ‘nibasinzire batekane’.”

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi bukomeje gufasha umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse ukaba ugihirahira kongera guhungabanya umutekamo w’Abanyarwanda.

Lt Col Simon Kabera wagarutse no ku mvugo zibiba urwango z’abayobozi bo muri Congo ndetse n’ibyifuzo bya FDLR, yavuze ko intego zabo zidashobora kugerwaho kuko zigamije ikibi, bityo ko ibyo batangaza bidakwiye kugira uwo bihagarika umutima.

Ati Nta gahunda bafite ifatika uretse gutekereza kuza gukora Jenoside gusa. Umuntu udafite intego ntabwo yagutera ubwoba, twe dufite intego yo kurinda umutekano w’abaturage.”

Yongeye ati “Amagambo si ubwa mbere avugwa, yaravuzwe na cyera turi mu ntambara yo kubohora Igihugu, ariko ntibyatubujije kugera ku ntego yo kugira Igihugu gitekanye.”

Perezida Paul Kagame ubwo yakiraga Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu birori bisoza umwaka byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, yongeye kwizeza Abanyarwanda umutekano usesuye, avuga ko inzego z’umutekano ziteguye guhangana n’icyo ari cyo cyose cyashaka kuwuhungabanya.

Umukuru w’u Rwanda yagarutse kandi ku bamubwira ko ibyatangajwe na Tshisekedi atari akomeje ahubwo ko yari agamije kureshya Abanyekongo ngo bongerere bamugirire icyizere, avuga ko kuri we atari ko abibona.

Yagize ati Ntushobora no kuza kunyigisha ngo uriya wavugaga biriya ngo ntabwo ari byo yavugaga. Njye ngomba kwitegura kugeza igihe nzabonera ibimenyetso ko atari byo yavugaga.”

Perezida Kagame kandi na we yavuze ko u Rwanda rwanyuze muri byinshi, ku buryo rutapfa gukangwa n’imvugo nka ziriya. Ati “[…] icyo tutazi ni iki se? Aho ho gushwanyagurika twarahageze turahazi, ahubwo bizaba ku batekereza kugira gutyo.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts