Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
04/07/2025
in MU RWANDA
0
Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buravuga ko impinduka z’ibendera ry’Igihugu riri ku mpuzankano zazo zimaze iminsi zigaragara, zigamije gukomeza kunoza imyambaro yazo, no gutuma ritagaragara cyane nk’uko iryari ririho ryari rimeze.

Ni nyuma yuko kuva mu ntangiro z’uku kwezi, impuzankano y’Ingabo z’u Rwanda yagaragayeho impinduka ku ibendera riba riri ku kaboko k’ibumoso.

Iri bendera ry’u Rwanda, rigaragara mu mabara asanzwe yaryo, ariko yijimye, bitandukanye n’uko byari bisanzwe, kuko iryari risanzweho ryagaragaraga mu mabara yerurutse.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga; yatangaje ko impinduka zakozwe ku mpuzankano ya RDF, ari kuri iri bendera gusa, aho ryashyizwe mu mabara yijimye. Ati “Ka kandi karabonaga cyane, aka karijimye. Ntakindi.”

Yakomeje agaragaza impamvu, ko ari “ukuvanaho ariya mabara acyeye, nk’uko n’impuzankano twavuye ku mabara amwe tukajya ku yandi, kugira ngo ntabone cyane nk’uko yabonaga.”

Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga, avuga ko “Ubundi impuzankano ya gisirikare igomba kugira camouflage [kuba ikintu kitagaragara cyane].”

Muri 2015, Ingabo z’u Rwanda zari zahinduye impuzankano zazo, aho abasirikare bahawe iyo mu bwoko butatu, yambarwa bitewe n’ibikorwa baba barimo, irimo iyo mu kazi ko mu biro, iyo hanze y’ibiro n’iyo birori.

Mu ntangiro za 2023 kandi Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bwakoze impinduka ku miterere y’amwe mu mapeti, kuva ku yo ku rwego rwo hasi kugera ku Bofisiye bato, nk’urugero aho ku yari asanzwe ari udasharu tugonze, yashyizweho akamenyetso gasa nk’umutemere.

Icyo gihe kandi amapeti yatangiye kujya yambarwa mu gituza aho kuba ku ntugu, bikorwa mu bihe runaka, aho na byo byakozwe hagamijwe ibizwi nka camouflage kuko aya mapeti yambawe mu gituza adahita yigaragaza nk’uko biba bimeze iyo yambawe ku ntugu.

Uko ibendera ririho ubu risa. Maj Gen Alexis Kagame-Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara
Iryari risanzweho ryari ryagaragaraga cyane

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × five =

Previous Post

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

Next Post

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Related Posts

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

Ikoranabuhanga ryifashishwa mu mutekano wo mu muhanda mu Rwanda ryashimwe n’Intumwa ziturutse muri Uganda

Ikoranabuhanga ryifashishwa mu mutekano wo mu muhanda mu Rwanda ryashimwe n’Intumwa ziturutse muri Uganda

by radiotv10
11/07/2025
0

Itsinda ry’intumwa 18 ziturutse muri Uganda zoherejwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kampala, zasuye Polisi y’u Rwanda, zishima ikoranabuhanga ryifashishwa n’uru rwego...

IZIHERUKA

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika
IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.