Hamenyekanye inkuru y’Abanyarwanda baherutse gufungirwa i Burundi n’icyabiteye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abari baherekeje umuhanzi Chris Eazy mu Gihugu cy’i Burundi aherutse gukoreramo igitaramo, byamenyekanye ko bafungiwe muri iki Gihugu by’igihe gito, bakarekurwa babanje guhatwa ibibazo.

Aba bafungiwe mu Burundi mu cyumweru gishize, ku Cyumweru tariki 31 Ukuboza 2023 ku munsi wagombaga n’ubundi kuberaho igitaramo cy’uyu muhanzi Chris Eazy uri mu bagezweho mu Rwanda no mu Burundi.

Izindi Nkuru

Amakuru dukesha ikinyamakuru Igihe, avuga ko abatawe muri yombi, ari abari baherekeje uyu muhanzi bose, bari baraye mu rugo rw’umuhanzi wo mu Burundi witwa Alvin Smith.

Aba bantu bari bageze mu rugo rw’uyu muhanzi ku wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2023, mu gitondo cy’umunsi wakurikiyeho, baje gushakishwa n’inzego z’umutekano mu Burundi zari zahawe amakuru ko hari Abanyarwanda baraye mu rugo rw’uwo muhanzi.

Izo nzego zazindukiye mu rugo rwa Alvin Smith zahahuriye n’abandi bari bajyanye na Chris Eazy barimo umujyanama we Junior Giti; bo bari baraye kuri Hoteli yari yarayemo uyu muhanzi w’Umunyarwanda, ubundi zibaka ibyagombwa bose.

Izo nzego zahise zitangira guhata ibibazo uwo muhanzi w’Umurundi wari wacumbikiye abo Banyarwanda, zimubaza impamvu atamenyesheje inzego z’ibanze ko hari abashyitsi baje nk’uko bisanzwe biri mu mabwiriza yo muri iki Gihugu.

Uyu muhanzi w’Umurundi yasobanuriye inzego ko yari kubikora muri icyo gitondo ngo kuko abo Banyarwanda bari bageze iwe bwije ntabone uko ajya kubamenyekanisha ku nzego.

Abari bamaze gufatwa bose bajyanywe ku biro by’urwego rukora iperereza, ubundi bahatwa ibibazo ndetse babanza kubuzwa kwidegembya mu gihe cy’amasaha ane.

Ibi byabaye mu gihe muri icyo cyumweru, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yari yashinje u Rwanda kuba rufasha abahungabanya umutekano w’Igihugu cye cy’u Burundi, ndetse aca amarenga ko gishobora kongera gufata ingamba zirimo no kongera gufunga umupaka.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru