FARDC yafunze abasirikare bayo barimo bakurikiranyweho ibidasanzwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyataye muri yombi abasirikare 26 kibashinja ibyaha bitandukanye birimo gupfusha ubusa amasasu nyuma y’uko barashe mu kirere nta rugamba barimo, ndetse n’abafungiwe agasuzuguro.

Amakuru avuga ko aba basirikare batawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Mutarama 2024, basanzwe bakorera umwuga wabo mu bice bya Sake na Mubambiro byo muri Teritwari ya Masisi.

Izindi Nkuru

Ni amakuru yemejwe n’umwe mu basirikare bo mu itsinda ry’abashinzwe imyitwarire y’abandi basirikare, wabihamirije ikinyamakuru Politico.cd cyandikira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uretse abo basirikare bafungiwe gusesagura amasasu barasa mu kirere, muri abo 26 harimo abandi bafungiwe imyitwarire mibi nk’agasuzuguro, ngo kuko basohotse mu kigo batahawe ikibali.

Igisirikare cya Congo kandi cyakunze gufatira ibihano bikarishye bamwe mu basirikare babaga bagaragaweho amakosa, barimo abagiye basuna ku rugamba ruhanganishije igisirikare na M23, bagata imbunda bakiruka, aho bamwe bagiye banakatirwa urwo gupfa.

Bamwe mu basirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakunze kugaragaraho imyitwarire itaboneye, nko gusindira mu ruhame bagata ikuzo imbere ya rubanda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru