Kompanyi 7 z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zari zahawe umuburo zafatiwe icyemezo gikarishye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB), cyahagarikiye impushya z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro Kompanyi zirindwi, nyuma yo kutubahiriza ibyo zari ziherutse gusabwa.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2023, RMB n’ubundi yari yahagaritse kompanyi 13 z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kuko hari ibyo zitari zujuje, birimo kubahiriza umutekano w’abakozi, amabwiriza y’ibidukikije, no kubahiriza itegeko ry’umurimo.

Izindi Nkuru

Icyo gihe kandi, iki Kigo cyari cyatangaje ko hari izindi kompanyi zasabwe kugira ibyo zikosora, zitabyubahiriza, na zo zigahagarikirwa impushya zo gukomeza gukora.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mutarama 2024, Iki Kigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda cyasohoye itangazo rihagarika impushya za kompanyi zirinzwi, ari zo Ngali Mining Limited yahagarikiwe uruhushya rumwe rw’ubucukuzi yakoreraga muri Ngororero.

Hari kandi Kompanyi ya DEMIKARU yahagarikiwe impushya ebyiri muri Rubavu na Rutsiro; hakaba ETS MUNSAD Minerals yo yahagarikiwe uruhushya rumwe muri Ngororero, FX TUGIRANUBUMWE na yo yahagarikiwe uruhushya rumwe muri Kamonyi, ndetse na Ngororero Mining Company (NMC) yahagarikiwe impushya ebyiri muri Ngororero mu duce twa Nyamisa na Nyabisindu.

Itangazo rya RMB, rigira riti “Gutesha agaciro izi mpushya z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, biri mu ngamba za Guverinoma zigamije gushyira mu bikorwa amabwiriza agamije gushyigikira ubucukuzi bwa kinyamwuga.”

RMB ikomeza ivuga kandi ko izakomeza gukorana n’inzego za Guverinoma bya hafi mu rwego rwo gutuma ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo bwizewe budahungabanya ababukoramo.

Iki Kigo kandi cyaboneyeho gusaba Kompanyi zigifite impushya zo gucukura amabuye y’agaciro kurushaho kubahiriza amabwiriza, kuko bitabaye ibyo na zo zizakomeza gukorerwa ubugenzuzi ku buryo izizagaragaraho kutayuzuza zizajya zihagarikwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru