Menya icyo RDF yemeranyijwe n’igisirikare cy’Igihugu cyo muri Asia mu ruzinduko Gen.Muganga yahagiriye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu ruzinduko Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganda yagiriye muri Pakistan, yakiriwe n’Umuyobozi wa Komisiyo zihuriweho z’Abagaba Bakuru b’Ingabo z’iki Gihugu, bagirana ibiganiro, byibanze ku kwagura imikoranire.

Ni uruzinduko rwabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mutarama 2023, aho Umubaga Mukuru wa RDF, General Mubarakh Muganda ayoboye itsinda rigizwe n’abasirikare bakuru muri RDF, barimo Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa.

Izindi Nkuru

Ubutumwa dukesha Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bwatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 04 Mutarama 2024, buvuga ko ibi biganiro byahuje ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda n’ubw’iza Pakistan, byabaye kuri uyu Gatatu tariki 03 Mutarama 2024, Islamabad mu murwa Mukuru wa Pakistan.

Ubu butumwa bugira buti “Tariki 03 Mutarama 2024, Umugaba Mukuru wa RDF, Gen MK Mubarakh yakiriwe na Gen Sahir Shamshad Mirza, Umuyobozi wa Komite ihuriweho y’Abagaba Bakuru b’Ingabo za Pakistan ku Cyicaro Gikuru cyabo Islamabad.”

Muri ubu butumwa bwatambutse ku rubuga rwa X, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bwatangaje ko impande zombi zaganiriye uko zarushaho kwagura imikoranire n’ubufatanye mu bya gisirikare.

General Mubarakh Muganga kandi kuri uyu wa Gatatu yari yanakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki Gihugu cya Pakistan, Jalil Abbas Jilani, bagiranye ibiganiro bigamije gukomeza gutsimbataza umubano n’imikoranire y’Ibihugu byombi, by’umwihariko mu nzego zigamije iterambere nk’ubucuruzi.

Igihugu cy’u Rwanda n’icya Pakistan, bisanzwe bifitanye imikoranire inoze mu bya gisirikare, ndetse muri Nzeri uyu mwaka, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda yari yakiriye mu biro bye Ambasaderi w’iki Gihugu cya Pakistan mu Rwanda, Naeem Ullah Khan.

Mu biganiro bagiranye, byibanze ku gukomeza kwagura umubano n’imikoranire mu bya gisirikare hagati y’Ibihugu byombi.

Igisirikare cya Pakistan kiri mu icumi bya mbere bikomeye ku Isi, nk’uko bigaragazwa n’urutonde ruherutse gukorwa na Kompanyi ya PW (Physics Wallah), aho kiza ku mwanya wa karindwi, gikurikiye icya Korea y’Epfo, mu gihe iki cya Pakistan gikurikirwa n’icy’u Buyapani.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwaganiriye n’ubw’iza Pakistan

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru