Monday, May 19, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Ibyo wamenya ku musore wihebeye Miss Naomie wamaze kumwambika impeta

radiotv10by radiotv10
04/01/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Ibyo wamenya ku musore wihebeye Miss Naomie wamaze kumwambika impeta
Share on FacebookShare on Twitter

Michael Tesfay, umukunzi wa Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda wa 2020, akaba aherutse no kumwambika impeta amusaba kuzamubera umugore, ni umusore ukomoka ku babyeyi b’Abanya-Ethiopia, ariko akaba yaravukiye muri Canada. Menya ibindi kuri uyu musore…

Michael Tesfay na Nishimwe Naomie, batangiye umwaka wa 2024 bateye indi ntambwe mu rugendo rw’urukundo rwabo, kuko tariki 01 Mutarama, ari bwo bambikanye impeta y’urukundo bemeranya kuzashyingiranwa nk’umugore n’umugabo.

Tesfay watsindiye umutima wa Miss Naomie, asanzwe ari umuhanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga no mu buzima, akaba yarashinze ibigo bibiri bya Let’s Reason na Bizcotap, zibanda ku bijyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe, ndetse no guhanga udushya mu by’ikoranabuhanga.

Tesfay yavukiye mu mujyi wa Toronto muri Canada, ku babyeyi bombi b’Abanya-Ethiopia.

Uyu musore ukunze kugaragaza ko atewe ishema no kuba akundana na Miss Naomie, asanzwe akunda gukora imyitozo ngororamubiri mu rwego rwo kwita ku mubiri we.

Tesfay asanzwe afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ibidukikije ndetse n’ubuzima, yakuye muri Kaminuza ya University i Londres mu Bwongereza.

Afite kandi impabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye na politiki z’ubuzima yakuye muri University of Edinburgh, muri Scotland.

Mbere yo kwikorera, Tesfay yakoze mu nzego zinyuranye zirimo kaminuza ya Western University yizemo ndetse no muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ubwo yimukiraga mu Rwanda muri 2021 arangije amasomo ye, yakoze muri Rotary Club ya Kigali Virunga.

Muri iki gihe kandi akorana bya hafi na Minisiteri y’ubuzima, mu bijyanye na serivisi zo kwita ku buzima bwo mu mutwe mu Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − five =

Previous Post

Menya icyo RDF yemeranyijwe n’igisirikare cy’Igihugu cyo muri Asia mu ruzinduko Gen.Muganga yahagiriye

Next Post

Ukuri ku mikoranire ya FARDC, Ingabo z’u Burundi na FDLR kwashyizwe hanze

Related Posts

Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

by radiotv10
19/05/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko yanyuzwe na Album ‘25Shades’ y'umuhanzikazi Bwiza aherutse gushyira hanze. Ni nyuma...

Umuhanzi w’ikirangirire wigeze gufungirwa gukubita umukunzi we yongeye gufungiwe urugomo

Umuhanzi w’ikirangirire wigeze gufungirwa gukubita umukunzi we yongeye gufungiwe urugomo

by radiotv10
16/05/2025
0

Umuhanzi w’Umunyamerika Chris Brown yatawe muri yombi na polisi yo mu Bwongereza kubera ibyaha by’urugomo ashinjwa kuba yarakoreye mu kabyiniro...

Umuhanzi ukizamuka muri muzima Nyarwanda ahishuye ibicantege yasimbutse n’icyatumye bitamuhagarika

Umuhanzi ukizamuka muri muzima Nyarwanda ahishuye ibicantege yasimbutse n’icyatumye bitamuhagarika

by radiotv10
15/05/2025
0

Umuhanzi Jeje ukizamuka uzanye indirimbo nshya yise ‘Mpa Love’, avuga ko mu gutangira urugendo rwa muzika hari byinshi bigora benshi...

Uwari umugore w’umuhanzi Safi Madiba yagaragaje ibyishimo arimo

Uwari umugore w’umuhanzi Safi Madiba yagaragaje ibyishimo arimo

by radiotv10
15/05/2025
0

Niyonizera Judithe wahoze ari umugore w’umuhanzi Safi Madiba bakaza gutandukana, yagaragaje ko yishimiye kuba yakoze ubukwe n’umukunzi we mushya baherutse...

Umuhanzi w’ikirangirire wari utegerejwe mu Rwanda yahasesekaye yizeza ibitangaza abazitabira igitaramo azaririmbamo

Umuhanzi w’ikirangirire wari utegerejwe mu Rwanda yahasesekaye yizeza ibitangaza abazitabira igitaramo azaririmbamo

by radiotv10
15/05/2025
0

Umuhanzi w’ikirangirire ku Mugabane wa Afurika, Gregory Bortey Newman wamamaye nka King Promise, wari utegerejwe mu Rwanda mu gufungura imikino...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Perezida Kagame yasuye imurika ry’ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro zigezweho
MU RWANDA

AMAFOTO: Perezida Kagame yasuye imurika ry’ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro zigezweho

by radiotv10
19/05/2025
0

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

19/05/2025
Perezida Kagame yagaragaje inenge yabayeho mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano muri Afurika

Perezida Kagame yagaragaje inenge yabayeho mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano muri Afurika

19/05/2025
Igisubizo Polisi y’u Rwanda yahaye uwavuze ko yifuza kuzaha Umupolisi amafaranga yo kugura agafanta

Igisubizo Polisi y’u Rwanda yahaye uwavuze ko yifuza kuzaha Umupolisi amafaranga yo kugura agafanta

19/05/2025
Icyo abaganga bavuga kuri Kanseri yo hejuru yasanganywe Joe Biden wayoboye America

Icyo abaganga bavuga kuri Kanseri yo hejuru yasanganywe Joe Biden wayoboye America

19/05/2025
U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda babaga muri Congo bahita barenga 1.000 baje mu minsi itatu

U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda babaga muri Congo bahita barenga 1.000 baje mu minsi itatu

19/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ukuri ku mikoranire ya FARDC, Ingabo z’u Burundi na FDLR kwashyizwe hanze

Ukuri ku mikoranire ya FARDC, Ingabo z’u Burundi na FDLR kwashyizwe hanze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

AMAFOTO: Perezida Kagame yasuye imurika ry’ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro zigezweho

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Perezida Kagame yagaragaje inenge yabayeho mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.