Friday, July 17, 2026
RW|EN
IBYAMAMARE

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filimi, Kazungu Emmanuel uzwi nka Mitsutsu, yambitse impeta umukunzi we, amwizeza ko atazigera yicuza igihe cyose bazamarana.

Iki gikorwa cyo kwambika impeta umukunzi we uzwi nka Nana, cyatangajwe na Mitsutsu ubwe mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze buherekejwe n’amafoto yafashwe ubwo yambikaga impeta uyu mukobwa yasabye ko bazarushingana.

Muri ubu butumwa, uyu munyarwenya yongeye kubwira umukunzi we amukunda urukundo ruzira uburyarya, kandi ko azahora amukunda igihe cyose bazamarana.

Yagize ati “Urukundo rugira igisobanuro iyo ndi kumwe nawe, wakoze kunyemerera kuba uwange iteka ryose imbere y’incuti n’abavandimwe ndetse n’isi yose muri rusange.”

Kazungu Emmanuel uzwi nka Mitsutsu, yasoje ubutumwa bwe agira ati “Ntuzicuza isegonda na rimwe tuzamarana. Ndagukunda.”

Ibi birori byari byitabiriwe na zimwe mu nshuti ku mpande zombi byumwihariko Mitsutsu, ziganjemo abasanzwe bazwi mu ruganda rwa sinema nyarwanda, barimo umunyarwenya mugenzi we uzwi nka Nyaxo, ndetse n’uzwi nka Soloba usanzwe akina filimi.

Mitsutsu yambitse impeta umukunzi we nyuma y’iminsi agaragaza agahinda kenshi avuga ko bashwanye, amwinginga ku mbuga nkoranyambaga, ngo basubirane.

Mitsutsu yatereye ivi umukunzi we amusaba ko bazarushingana

Nyaxo uzwi na we mu gutera urwenya yitabiriye ibi birori
Hamwe na mugenzi wabo uzwi nka Soloba
Mitsutsu n’ubundi yongeye kuganzwa n’amarangamutima araturika ararira
Yasezeranyije umukunzi we kuzamukunda bizira uburyarya

Inshuti zaje kubashyigikira

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 13 =