Mu birori byo kwizihiza imyaka 32 ishize hashinzwe Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC, byabereye ku Mulindi ahavukiye iyi kipe, hanabaye umukino wahuje abashinze iyi kipe barimo Umugaba Mukuru wa RDF, General Mubarakh Muganga, ndetse n’ikipe y’abayobozi b’Akarere ka Gicumbi.
Ibi birori byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Nyakanga 2025, byanahuriranye no kwizihiza imyaka 30 iyi Kipe y’Ingabo z’u Rwanda imaze itangiye amarushanwa.
Ibi birori byanitabiriwe n’abatumirwa barimo abayobozi b’andi makipe akomeye mu Rwanda, nka Twagirayezu Thaddé uyobora ikipe ya Rayon Sports.
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, agaruka ku mateka ya APR FC yibukije abantu ko intego yayo ko igomba kuba icyiterererezo muri Afurika.
Yagize ati “Mu myaka 32 ishize APR yageze kuri byinshi. Mwumvise ibikombe byinshi yatwaye yaba mu rwego rw’Igihugu no mu rwego rw’Akarere, ngira ngo yatwaye n’igikombe cya CECAFA, icyo gikombe na cyo iragifite. Intego yacu nka APR FC ni ukubaka ikipe y’icyitegererezo mu Gihugu, mu karere no ku Mugabane wa Afurika. Tukaba rero dufite inshingano zo kurera no gutoza abakinnyi b’intangarugero, bafite imyitwarire n’uburere byiza byubakiye ku rukundo rw’igihugu n’ishyaka ryo gukora ibidasanzwe kandi bakabera urubyiruko rw’u Rwanda icyitegererezo.”
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yongeye kwibutsa abantu amateka ya APR FC. Ati “APR FC yashingiwe hano ku Mulindi mu 1993, cyari igitekerezo cy’Umukuru w’Igihugu akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, Paul Kagame.”
Yongeyeho ko “Intego yahaye APR FC yari uguteza imbere siporo n’imyidagadauro muri APR, nk’imwe mu nkingi zo kubaka igisirikare gishoboye kandi kitajegajega mu rugamba rwo kwibohora no kubohora Igihugu cyacu.”
Mu myaka 32 imaze, APR FC yatwaye ibikombe bya Shampiyona, iby’Amahoro inshuro 14, ikaba yaranatwaye Igikombe cya CECAFA Kagame Cup aya 2004, iya 2007 n’iya 2010.








Aime Augustin
RADIOTV10