• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hari uwagiriye inama umunyezamu ufite izina rikomeye muri Afurika ukina i Burayi

radiotv10by radiotv10
02/04/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hari uwagiriye inama umunyezamu ufite izina rikomeye muri Afurika ukina i Burayi
Share on FacebookShare on Twitter

Uwahoze ari umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Cameroun, Joseph-Antoine Bell, yagiriye inama mugenzi we Andre Onana yo kudasubira mu ikipe yo mu Bwongereza ya Manchester United, avuga ko bishobora kutamugirira akamaro.

Onana, ufite amasezerano n’iyi kipe kugeza muri Kamena 2028, ubu ari gukinira ku ntizanyo ikipe yo muri Turukiya ya Trabzonspor kugeza mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.

Uyu munyezamu w’imyaka 30 yujuje uyu munsi , akaba yaranyuze mu makipe akomeye arimo Ajax na Inter Milan, ari gutekereza gusubira muri Manchester United, ikipe yafashije kwegukana igikombe cya FA Cup mu 2023.

Icyakora, Joseph-Antoine Bell avuga ko Onana ashobora kuba yakora ikosa aramutse afashe uwo mwanzuro.

Mu kiganiro yagiranye na Africafoot, Bell yavuze ko bidakwiriye ko amakosa yose ikipe yagize yashyirwa kuri Onana wenyine.

Yagize ati: “Nk’uko byavuzwe n’uwahoze atoza Manchester United Ruben Amorim ndetse n’abandi, bashinjaga Onana amakosa yose. Nubwo na we yari afite uruhare nk’abandi bakinnyi bose, kumugira nyirabayazana w’ibibazo by’ikipe byari akarengane.”

Yakomeje avuga ko Onana yafashe icyemezo cyiza cyo kujya gukinira Trabzonspor ku ntizanyo nyuma yo kubona ko atari akiri mu migambi ya Manchester United.

Bell ati: “Kuri Trabzonspor asa n’uwisanzuye kurushaho, ari mu ikipe idafite igitutu kinini cy’itangazamakuru. Mbona biri kumufasha cyane.”

Yongeyeho ko nubwo Onana ashobora kuba yifuza gusubira i Manchester, atabona ko ari cyo cyemezo cyiza kuri we muri iki gihe.

Kuva Onana yagera muri Trabzonspor umwaka ushize, amaze gukina imikino 23 muri uyu mwaka w’imikino, yinjizwamo ibitego 28 ariko agira imikino 6 atinjijwe igitego. Iyi kipe ubu iri ku mwanya wa gatatu muri shampiyona n’amanota 60 mu mikino 27.

Mu mateka ye, Onana amaze gukinira ikipe y’igihugu ya Cameroun inshuro 53, anegukana ibikombe bitandukanye birimo shampiyona eshatu z’u Buholandi ari muri Ajax, Coppa Italia na Supercoppa Italiana ari muri Inter Milan, ndetse n’igikombe cya FA Cup yegukanye ari muri Manchester United.

Yanagize uruhare mu gutuma Cameroun isoza ku mwanya wa gatatu mu gikombe cya Afurika cya 2021 Africa Cup of Nations cyabereye muri Cameroun.

Esca Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + twenty =

Previous Post

Abakozi ba Leta n’abikorera mu Rwanda bahawe konji ebyiri

Next Post

Trump yabaye nk’ubyina ku mubyimba Macron w’u Bufaransa agendeye ku byo umugore we yamukoreye

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Trump yabaye nk’ubyina ku mubyimba Macron w’u Bufaransa agendeye ku byo umugore we yamukoreye

Trump yabaye nk’ubyina ku mubyimba Macron w’u Bufaransa agendeye ku byo umugore we yamukoreye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.