Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Imipaka y’u Burundi n’u Rwanda ntikiri nyabagendwa bamwe baheze nzira

radiotv10by radiotv10
11/01/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
1
Imipaka y’u Burundi n’u Rwanda ntikiri nyabagendwa bamwe baheze nzira

Photo/ SOS Media

Share on FacebookShare on Twitter

Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo gufunga imipaka ihuza iki Gihugu n’u Rwanda, ndetse amakuru aturuka ku mipaka, avuga ko hari abashakaga kwambuka babuze uko batambuka.

Ni icyemezo cyafashwe na Guverinoma y’u Burundi nk’uko byatangajwe na bimwe mu binyamakuru bikorera muri iki Gihugu.

Nubwo nta tangazo rinyuze mu mucyo ryasohowe na Guverinoma y’u Burundi, ibitangazamakuru ndetse na bamwe mu banyamakuru b’i Burundi bemeje ko iki cyemezo cyamaze gufatwa.

Uwitwa King Burundi ku rubuga nkoranyambaga rwa X, mu butumwa yanyujijeho, yagize ati “Ntibiri ubwiru, Leta y’u Burundi imaze gufunga imipaka yose iyihuza n’Igihugu cy’u Rwanda.”

Uyu munyamakuru usanzwe akora inkuru zicukumbuye, yavuze ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Martin Niteretse ari we watangaje ko iyi mipaka yafunzwe, akabimenyesha abayobozi bo mu Ntara ya Kayanza.

Ikinyamakuru SOS Media Burundi, na cyo cyatangaje ko iki cyemezo cyafashwe, ndetse ko hari abantu bashaka kwinjira mu Burundi baturutse mu Rwanda babujijwe kwinjira ku mupaka wa Ruhwa.

Mu butumwa iki Kinyamakuru cyanyujije kuri X, cyavuze ko abo bantu babuze uko binjira biganjemo Abanyarwanda n’Abanyekongo.

Cyakomeje kigira kiti “Ababarirwa muri mirongo b’Abarundi bari bavuye mu isoko rya Bugarama mu Rwanda baheze mu gace ka zone neutre.”

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye abaye nk’ubicaho amarenga, aho aherutse kuvuga ko u Rwanda rufasha umutwe wa RED Tabara, kandi ko iki Gihugu cyiteguye gufata ingamba zose zirimo n’izahozeho.

Ni ibirego Guverinoma y’u Rwanda yahakanye, ivuga ko nta na hato ihuriye n’abarwanyi b’Abarundi barwanya Igihugu cyabo, ndetse ivuga ko n’abarwanyi ba RED Tabara bigeze gufatirwa ku butaka bw’u Rwanda, bashyikirijwe u Burundi ku manywa y’ihangu.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Tom says:
    2 years ago

    Ntivyoroshe nagatoyi ivya politiki

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 3 =

Previous Post

DRCongo: Biravugwa ko hari abasirikare bakomeye ba FARDC biyunze kuri M23

Next Post

Uko u Rwanda rwakiriye icyemezo gitunguranye cy’u Burundi

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko u Rwanda rwakiriye icyemezo gitunguranye cy’u Burundi

Uko u Rwanda rwakiriye icyemezo gitunguranye cy’u Burundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.