Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Hafashwe icyemezo ku gihano kiremereye nyuma y’uko FARDC igitanzeho icyifuzo

radiotv10by radiotv10
16/03/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
DRCongo: Hafashwe icyemezo ku gihano kiremereye nyuma y’uko FARDC igitanzeho icyifuzo
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yogabanyije impamvu zagenderwagaho mu gutanga igihano cy’urupfu, nyuma y’uko FARDC itanze icyifuzo ko cyakoshywa kuko cyahawe abasirikare benshi bataye urugamba bahanganyemo na M23.

Iki cyemezo cyafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 09 Gashyantare, cyasohotse mu iteka rya ya Leta ku wa Gatatu tariki 13 Werurwe 2024.

Iki cyemezo cyamenyeshejwe abayobozi b’Inzego zitandukanye zirimo Perezida w’Inama y’Ubucamanza akaba na Perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, Perezida wa Mbere w’Urukiko rushinzwe gusesa imanza, Umushinjacyaha Mukuru, Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ndetse n’Umugenzuzi mukuru wa FARDC.

Nyuma y’izi mpinduka ku gihano cy’urupfu, kizajya gitangwa nyuma y’icyemezo cya nyuma ntakuka cy’umucamanza mu gihe cy’Intambara, muri Leta zashyiriweho umwihariko zizwi nka ‘Etat de siège’ cyangwa mu gihe Umucamanza yagaragaje ko icyo gihano ari ngombwa.

Nanone kandi kizajya gitangwa mu gihe hakozwe ibyaha mu bikorwa bya Polisi bikorwa mu ruhame, mu gihe hakozwe ibyaha biremereye, kigatangwa mu gihe hagaragajwe itegeko rya Minisitiri w’Ubutabera.

Bimwe mu bikorwa bigize ibyaha bizajya bituma uwabikoze ahanishwa igihano cy’urupfu, birimo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, ubugambanyi, ubutasi, kuba mu gatsiko kitwaje intwaro, no kugira uruhare mu myigaragambyo.

Nanone kandi hiyongeraho ibyaha by’intambara, ibya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu nk’uko bikubiye mu iteka ryo ku ya 30 Mutarama 1940 ry’itegeko mpanabyaha.

Hari kandi n’ibyaha byo kwifatanya n’umwanzi, kwigomeka, ubugwari ku rugamba, ubugambanyi mu gisirikare, kutumvira amabwiriza y’urugamba ndetse no gukorana n’umwanzi.

Koroshya impamvu zagenderwagaho hatangwa igihano cy’urupfu, bije nyuma y’uko mu Nama Nkuru y’umutekano yari iyobowe na Félix Tshisekedi, yasabiwemo ko hakoroshywa iki gihano cyakunze guhabwa abasirikare bagiye bata urugamba ruhanganishije FARDC na M23.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + 13 =

Previous Post

Abiri yamamaza ‘Visit Rwanda’ azacakirana: Hamenyakanye uko amakipe azahura muri 1/4 cy’irushanwa rikunzwe

Next Post

Umuhanzi Nyarwanda ugezweho yahishuye icyo yakuze yiyumvamo kuzakora kitari umuziki

Related Posts

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

by radiotv10
23/12/2025
0

Guverineri wa Leta ya Niger muri Nigeria yayoboye umuhango wo kwakira abana 130 n’abarimu bari barashimuswe n’abitwaje intwaro, nyuma yo...

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

Abanyeshuri 130 bo muri Nigeria bari barashimuswe mu Ntara ya Niger barekuwe, nyuma y’ukwezi kumwe bafashwe bugwate, nk’uko byatangajwe n’Ibiro...

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

Residents of Goma in North Kivu province woke up on Monday to widespread protests, as large numbers of Congolese citizens...

IZIHERUKA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi
MU RWANDA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

23/12/2025
Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

23/12/2025
Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

23/12/2025
Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi Nyarwanda ugezweho yahishuye icyo yakuze yiyumvamo kuzakora kitari umuziki

Umuhanzi Nyarwanda ugezweho yahishuye icyo yakuze yiyumvamo kuzakora kitari umuziki

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.