DRCongo: Hafashwe icyemezo ku gihano kiremereye nyuma y’uko FARDC igitanzeho icyifuzo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yogabanyije impamvu zagenderwagaho mu gutanga igihano cy’urupfu, nyuma y’uko FARDC itanze icyifuzo ko cyakoshywa kuko cyahawe abasirikare benshi bataye urugamba bahanganyemo na M23.

Iki cyemezo cyafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 09 Gashyantare, cyasohotse mu iteka rya ya Leta ku wa Gatatu tariki 13 Werurwe 2024.

Izindi Nkuru

Iki cyemezo cyamenyeshejwe abayobozi b’Inzego zitandukanye zirimo Perezida w’Inama y’Ubucamanza akaba na Perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, Perezida wa Mbere w’Urukiko rushinzwe gusesa imanza, Umushinjacyaha Mukuru, Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ndetse n’Umugenzuzi mukuru wa FARDC.

Nyuma y’izi mpinduka ku gihano cy’urupfu, kizajya gitangwa nyuma y’icyemezo cya nyuma ntakuka cy’umucamanza mu gihe cy’Intambara, muri Leta zashyiriweho umwihariko zizwi nka ‘Etat de siège’ cyangwa mu gihe Umucamanza yagaragaje ko icyo gihano ari ngombwa.

Nanone kandi kizajya gitangwa mu gihe hakozwe ibyaha mu bikorwa bya Polisi bikorwa mu ruhame, mu gihe hakozwe ibyaha biremereye, kigatangwa mu gihe hagaragajwe itegeko rya Minisitiri w’Ubutabera.

Bimwe mu bikorwa bigize ibyaha bizajya bituma uwabikoze ahanishwa igihano cy’urupfu, birimo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, ubugambanyi, ubutasi, kuba mu gatsiko kitwaje intwaro, no kugira uruhare mu myigaragambyo.

Nanone kandi hiyongeraho ibyaha by’intambara, ibya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu nk’uko bikubiye mu iteka ryo ku ya 30 Mutarama 1940 ry’itegeko mpanabyaha.

Hari kandi n’ibyaha byo kwifatanya n’umwanzi, kwigomeka, ubugwari ku rugamba, ubugambanyi mu gisirikare, kutumvira amabwiriza y’urugamba ndetse no gukorana n’umwanzi.

Koroshya impamvu zagenderwagaho hatangwa igihano cy’urupfu, bije nyuma y’uko mu Nama Nkuru y’umutekano yari iyobowe na Félix Tshisekedi, yasabiwemo ko hakoroshywa iki gihano cyakunze guhabwa abasirikare bagiye bata urugamba ruhanganishije FARDC na M23.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru