Umuhanzi Nyarwanda ugezweho yahishuye icyo yakuze yiyumvamo kuzakora kitari umuziki

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Juno Kizigenza uri mu bahanzi bagezweho muri iki gihe, yashimiye abahanzi bagenzi be bamufashije kuri Album ye ya mbere, avuga ko iyo bataba bo atari gupfa kwamamara kuko we yakuze yiyumvamo kuzaba umukinnyi wa ruhago.

Juno Kizigenza yabitangaje mu butumwa yashimiyemo abahanzi bamufashije bagakorana muri zimwe mu ndirimbo ze ziri kuri Album ye ya mbere aherutse gushyira hanze.

Izindi Nkuru

Ni album iriho indirimbo yakoranye na bamwe mu bahanzi nyarwanda barimo amazina akomeje, nka Knowless, Riderman, King James na Bruce Melodie.

Uyu muhanzi ushyira hanze indirimbo igasamirwa hejuru na benshi muri iki gihe, yashimiye aba bahanzi bamufashije kugira ngo ashyira hanze album ye ya mbere.

Yagize ati Ndashimira cyane abahanzi kuko batumye iyo Album ikundwa ikindi kandi sinari mbizi ko nzaririmba, kuko nakuze numva nzakina ruhago.”

Uyu muhanzi kandi yavuze ko yakuze ari umufana w’abahanzi barimo n’aba bamufashije, ku buryo atari azi ko azamamara nk’uko bimeze ubu.

Kate Gustave NKURUNZIZA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru