Monday, September 9, 2024

Abiri yamamaza ‘Visit Rwanda’ azacakirana: Hamenyakanye uko amakipe azahura muri 1/4 cy’irushanwa rikunzwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Tombola y’uko amakipe azahura muri UEFA Champions League, yasize bimenyekanye ko Arsenal yo mu Bwongereza izacakirana na Bayern Munich yo mu Budage, amakipe yombi yamamaza Visit Rwanda.

Ni tombola yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024, nyuma y’uko imikino yo gushaka itike yerecyeza muri 1/4 irangiye igasiga hamenyekanye amakipe umunani, arimo atatu yose asanzwe akorana na Guverinoma y’u Rwanda mu kwamamaza ‘Visit Rwanda’ ari yo Arsenal, Paris Saint Germain, ndetse na Bayern Munich.

Mu cyiciro cya 1/4 cy’iri rushanwa rya UEFA Champions League riri mu marushanwa akurikirwa na benshi mu bakunzi ba ruhago ku Isi, uretse Arsenal izacakirana na Bayern Munich, hateganyijwe undi mukino w’ishiraniro uzahuza Real Madrid yo muri Espagne ndetse na Manchester City yo mu Bwongereza.

Nanone kandi Atletico Madrid na Dortmund zizaba zikiranura, kimwe na Paris Saint Germain izahura na Barcelona, zishakamo izizinjira muri 1/2 cy’iri rushanwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts