Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Umujyi wa Kigali washyize igorora abifuza gutanga umusanzu mu gushakira umuti kimwe mu biremereye Abanyakigali

radiotv10by radiotv10
19/06/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Umujyi wa Kigali washyize igorora abifuza gutanga umusanzu mu gushakira umuti kimwe mu biremereye Abanyakigali
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burahamagarira abashoramari gushora imari mu miturire kugira ngo bahangane n’ikibazo ku batuye muri uyu Mujyi, ndetse ko hari ibibanza by’ubuntu byateganyirijwe abazagaragaza imishinga yatuza Abanyakigali benshi mu buryo buhendutse.

Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2050 Umujyi wa Kigali uzaba utuwe n’abaturage barenga Miliyoni 3,8, hafi ubwikube bwa kabiri bw’abawutuye uyu munsi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengimana Samuel Leta ikomeje korohereza abashoramari bakwifuza gushora imari yabo mu gushaka amacumbi y’abaturage, ndetse ko hari hegitari 50 muri Kigali z’ubuntu ku mushoramari ufite gahunda yo gushora mu gutuza abantu mu buryo bwiza.

Yagize ati “Mu mujyi wa Kigali dufite ibice dushaka kuzamura bikeneye ishoramari vuba na bwangu, dufite ibibanza bitegereje abashoramari. Niba ufite umushinga, ushaka ubutaka, mbwira nguhe ikibanza vuba turabifite. Turi Leta ifite abaturage mu nshingano zayo kandi twita kuri buri umwe, turashaka gukemura ikibazo cy’imiturire.”

Abashoramari mu bwubatsi na bo bemeza ko hari amahirwe Leta y’ u Rwanda yabashyiririyeho, icyakora bakagaragaza ko ibiciro mu bwubatsi bihanitse, bakabona ko bishora kugira uruhare mu kuzamura ibiciro by’amazu.

Umwe yagize ati “Turacyafite ikibazo cy’ibikoresho bihenze twebwe nk’abubatsi hano mu mujyi wa Kigali ari byo bishobora gutuma n’amacumbi ahenda, kuba Umujyi wa Kigali utanga ubutaka ku giciro cyiza natwe byatubera isoko ryiza.”

Ikigo cya Mr Roof Rwanda LTD gikora serivisi mu gusakara inyubako giherutse guhuriza hamwe ibigo by’ubwubatsi, ahagarutswe ku mbogamizi z’amafaranga n’ibikoresho kuri aba babutsi kugira ngo bubakire abaturage amazu.

Fatima Suleiman uyobora iki kigo, yagize ati “Hari imbogamizi z’amafaranga, haracyari ikibazo cyo kubona ibikoresho by’ubwubatsi mu buryo buhendutse. Iki ni ikibazo cy’abubatsi, nka RSSB irimo kugerageza gukemura mu kugira ibikoresho kugira ngo bazamure uruhererekane rw’ubwubatsi.

Louise Kanyonga, Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB gikomeje kugira uruhare mu kuzamura ishoramari mu miturire yo mu mujyi wa Kigali, avuga ko barimo gushyira imbaraga mu mikoranire n’ibigo by’ubwubatsi mu ikoranabuhanga kugira ngo amacumbi ahendukire abaturage.

Yagize ati “Tugomba kugira ubufatanye n’abantu bafite udushya n’ikoranabuhanga mu bwubatsi, kuko tugomba kureba uburyo twagabanya ibiciro mu kubaka, kandi ntabwo wabikora udakoresheje ikoranabuhanga.

Yakomeje agira ati “Turimo kuganira n’abafatnyabikorwa bamwe kugira ngo tugirane amasezera tudangire umushinga ariko tukanareba n’ubundi buryo twakorohereza Abanyarwanda kugira ngo babashe na bo kugura amazu.”

Kugeza ubu Hirya no hino mu mujyi wa Kigali hakomeje kubakwa amacumbi ageretse mu rwego rwo kurondereza ubutaka no kurwanya akajagali.

RSSB yamaze gushyira ahagaragara ingengo y’imari ya Miliyari zibarirwa muri 450 mu bwubatsi burimo no kubaka inzu zizaturamo n’abaturage. Ku ikubitiro hagiye kubakwa inzu zigeretse zo guturamo 500 i Batsinda mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasabye abashoramari kuyishora mu nzu zihendutse
RSSB yizeza ko izakomeza kubishyiramo imbaraga
Bamwe mu bashoramari mu bwubatsi

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 3 =

Previous Post

Rubavu: Urujijo ku rupfu rw’umusore basanze umurambo we mu muhanda ugeretseho igare

Next Post

Uwa mbere muri Guverinoma ya Congo yeguye rugikubita harakekwa n’icyabimuteye

Related Posts

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya mbere ya Guverinoma nshya y’u Rwanda yafatiwemo ibyemezo birimo kwemeza Abadipolomate 10 bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga....

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

by radiotv10
30/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 48 wari uzwiho ubusinzi, yasanzwe yapfuye mu mukingo wa metero zirindwi mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka...

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

by radiotv10
30/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko kuba Guverinoma y’u Rwanda yaremeye gushyira umukono ku masezerano y’amahoro na...

IZIHERUKA

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda
MU RWANDA

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

30/07/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwa mbere muri Guverinoma ya Congo yeguye rugikubita harakekwa n’icyabimuteye

Uwa mbere muri Guverinoma ya Congo yeguye rugikubita harakekwa n’icyabimuteye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.