• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uganda: Bamwe mu barenze ku nama za Museveni ntibyabagendekeye neza

radiotv10by radiotv10
23/07/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Uganda: Bamwe mu barenze ku nama za Museveni ntibyabagendekeye neza
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi ya Uganda yataye muri yombi bamwe mu rubyiruko rwo muri iki Gihugu rwaramukiye mu myigaragambyo rwakoze nyuma y’uko Perezida Yoweri Museveni arugiriye inama yo kutajya muri iyi myigaragambyo kuko byaba bisa no gukina n’umuriro.

Uru rubyiruko rwo muri Uganda rwazindukiye mu myigaragambyo mu mujyi wa Kampala kuri uyu wa Kabiri, aho ruvuga ko igamije kwamagana ruswa ikabije ndetse n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu bashinja ubutegetsi bw’iki Gihugu.

Amashusho agaragazwa na televisiyo ya NTV yo muri Uganda, yerekana bamwe mu bari mu mihanda batabwa muri yombi n’inzego z’umutekano ubwo bari mu cyo bise imyigaragambyo y’amahoro basaba ko bamwe mu bagize Guverinoma begura.

Icyakora polisi yo muri iki Gihugu cya Uganda ntiratangaza umubare w’abamaze gutabwa muri yombi bakuwe muri iyi myigaragambyo baramukiyemo.

Mbere y’uko iyi myigaragambyo itangira, inzego z’ubuyobozi zari zaburiye uru rubyiruko ko bishobora kubagiraho ingaruka, ndetse ziranayikumira ariko biba iby’ubusa.

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yari yaburiye uru rubyiruko nyuma y’uko hari hamenyekanye umugambi warwo, aho yarubwiye ko ibyo bashaka kwishoramo ntaho bitaniye no gukinisha umuriro waka.

Abasirikare n’abapolisi boherejwe ku nyubako zikoreramo inzego za Leta ziri hirya no hino mu murwa mukuru i Kampala, zirimo n’Inteko Ishinga Amategeko hagamijwe gukumira abigaragambyaga ko bazisagarira.

Urubyiruko rumwe rwatawe muri yombi
Abigaragambya barasaba ko bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru begura

Inzego z’umutekano zamanutse ngo zihangane n’abigaragambya

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 3 =

Previous Post

Mu magambo aryohereye umuhanzikazi wakanyujijejo mu rwanda yifurije isabukuru nziza umubyeyi we

Next Post

Ethiopia: Imibare mishya y’abahitanywe n’ikiza kidasanzwe yikubye gatatu

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Ethiopia: Imibare mishya y’abahitanywe n’ikiza kidasanzwe yikubye gatatu

Ethiopia: Imibare mishya y’abahitanywe n’ikiza kidasanzwe yikubye gatatu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.