Sunday, August 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hasobanuwe impamvu yatumye hafungwa insengero 185 zo mu Karere kamwe mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
31/07/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hasobanuwe impamvu yatumye hafungwa insengero 185 zo mu Karere kamwe mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ubugenzuzi bwakozwe ku bufatanye bw’Akarere ka Musanze n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB; ku nsengero ziri muri aka Karere, bwasize hafunzwe 185 kuko zitujije ibisabwa birimo kuba zidafite imirindankuba.

Ni ubugenzuzi bwakorewe insengero 282 muri 317 zibarizwa muri aka Karere ka Musanze, aho izi nzego zagendaga zireba niba zujuje ibisabwa kugira ngo abazisengeramo babe batekanye.

Bimwe mu byagenzurwaga, harimo kuba zifite iby’ibanze zitegekwa kuba zifite, nk’imirindankuba, ubwiherero, parikingi, isuku ndetse no kuba abayobozi b’izi nsengero bafite ubumenyi bukenerwa.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Thèobald yagarutse kuri kimwe mu bibazo bimaze iminsi bigaragara ku nsengero muri aka Karere, ati “Tumaze iminsi tugira ikibazo cy’inkuba zikubita abantu.”

Yavuze kandi ko abayobozi b’insengero, na bo bakwiye kugira ubumenyi bubafasha kuyobora abantu kuko baba bayoboye abaturage benshi, ku buryo bisaba ubushishozi mu byo bababwira.

Ati “Ikigamijwe ni ukureba niba abo bantu bayobora izo nsengero bafite ubushobozi, kuko umuntu ujya kwigisha abantu igihumbi yagombye kuba afite ubumenyi bw’ibyo ababwira, hari aho usanga badafite ibyo bababwira ahubwo kubera amarangamutima y’ibyo abantu baba bafite bashaka gusenga bakaba babayobya.”

Nanone kandi avuga ko hari n’abajya gusengera mu misozi cyangwa mu buvumo, bityo ko ibi na byo bigomba kugenzurwa kuko aho aba bantu bajya gusengera, hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Ati “Ibyo byose ni byo biri kurebwa kugira ngo bagirwe inama n’ibituzuye na byo aho habe hafungwa.”

Uyu Muyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze, yavuze kandi ko iri genzura rikomeje gukorwa kuko muri aka Karere habarizwa insengero 317, mu gihe hamaze kugenzurwa 282, kandi ko n’izindi bizagaragara ko zitujuje ibisabwa, na zo zizaba zifunzwe, kugira ngo zibanze zibyuzuze.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − six =

Previous Post

Nyuma y’uko ubushita bugeze mu Rwanda abakora akazi gatuma bahura n’abantu benshi bagize icyo basaba

Next Post

Hemejwe amakuru avugwa ku rupfu rw’umuyobozi wa Hamas n’igishobora gukurikiraho

Related Posts

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
10/08/2025
3

The digital ID will be issued to Rwandans, refugees, and foreigners, NIDA’s Director General Mukesha Josephine announced on August 7,...

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

by radiotv10
09/08/2025
0

Abofisiye 163 n’abafite andi mapeti mu Ngabo z’u Rwanda mu mutwe ushinzwe imyitwarire (Military Police) barangije imyitozo bamazemo ibyumweru bitandatu,...

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

by radiotv10
09/08/2025
0

In the past, relationships often started with a letter, a meeting at church, or being introduced by a friend. Today,...

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

by radiotv10
09/08/2025
0

In the heart of Rwanda’s rich cultural heritage lies a unique, geometric art form known as Imigongo. Imigongo is a...

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

by radiotv10
09/08/2025
0

Algorithm Inc, a regional tech company known for its innovative business software solutions, has launched a groundbreaking new platform called...

IZIHERUKA

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID
IMIBEREHO MYIZA

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
10/08/2025
3

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

09/08/2025
Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

09/08/2025
The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

09/08/2025
Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

09/08/2025
Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

08/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hemejwe amakuru avugwa ku rupfu rw’umuyobozi wa Hamas n’igishobora gukurikiraho

Hemejwe amakuru avugwa ku rupfu rw’umuyobozi wa Hamas n’igishobora gukurikiraho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.