Monday, July 20, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Icyo Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza yizeje gukora mu ijambo rye rya mbere

Icyo Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza yizeje gukora mu ijambo rye rya mbere

Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Andy Burnham; mu mbwirwaruhame ye ya mbere, yizeje kugira icyo akora mu gushaka umuti w’ikibazo cy’izamuka ry’igiciro cy’imibereho cyatumbagiye muri iki Gihugu.

Andy Burnham wo mu ishyaka ry’Aba-Labour wasimbuye Sir Keir Starmer uherutse kwegura ku buyobozi bw’iri shyaka no ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, yatangiye inshingano ze uyu munsi, nyuma yuko uwo asimbuye agejeje ubwegure bwe ku Mwami w’u Bwongereza, King Charles III.

Uyu Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, yizeje kuzashyiraho itsinda rishya ry’Ibiro bye muri Manchester, rizakemura ibibazo by’ingenzi biri muri iki Gihugu.

Mu mbwirwaruhame ye, Andy Burnham yizeje kuzahangana n’ikibazo igiciro cy’imibereho gikomeje kuzamuka mu Bwongereza, akazakigabanya, ndetse no kuzashyiraho umurongo uhamye w’ubukungu na politiki.

Uyu Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza kandi yizeje guhangana n’ikibazo cy’abadafite aho kuba ndetse no gukomeza kurushaho kwegereza ubuyobozi abaturage.

Ati “Vuga aha nzahaguruka aha mumbona, ubundi ntange amabwiriza ya mbere yo guhagarika ibibazo byo kutabona ibitotsi mu Gihugu cyacu.”

Burnham kandi yaboneyeho kwizeza Abongereza ko agiye kurandura ibibazo bya politiki byakomeje gutuma iki Gihugu gihuzagurika mu miborere, dore ko abaye Minisitiri w’Intebe wa karindwi kuva muri 2016.

Yagize ati “Ndabizi abaturage aho bari mu ngo barambiwe ibya politiki. Ntabwo twabakoreye neza mu buryo buhagije, rero dukeneye gukora ibyiza kurushaho.”

Uyu munyapolitiki, yizeje Abongereza ko bagiye kwinjira mu kiragano gishya cya politiki ndetse n’ubukungu buhagaze neza, kandi buri wese yibonamo.

Yatunze agatoki Guverinoma yamubanjirije kutegera abaturage ndetse no gusenya ibikorwa by’inganda, no kurushaho kuzana ubusumbane mu Bongereza, yizeza ko ubutegetsi bwe bubikosora.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × one =