Wednesday, December 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Abari inyuma y’ubwiza bwa Kigali bwahogoje benshi bahishuye ikibatera gukorana umutima uhagaze

radiotv10by radiotv10
26/08/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Abari inyuma y’ubwiza bwa Kigali bwahogoje benshi bahishuye ikibatera gukorana umutima uhagaze
Share on FacebookShare on Twitter

Abakora isuku mu mihanda y’Umujyi wa Kigali, bavuga ko nubwo umusaruro w’ibyo bakora ugaragara, ariko ko aka kazi bagakorana umutima uhagaze kuko baba bashobora kugongwa n’ibinyabiziga biba bitambuka buri kanya, kandi nta bwishingizi bagira bushobora kubagoboka mu kwivuza.

Aba bakora isukuru mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko akazi kano bagakunze, ndetse ko bishimira kuba uyu mujyi bakorera isuku ukomeza kurahirirwa na buri wese kubera isuku baba bagizemo uruhare.

Bavuga ko baba bafite impungenge kuko imihanda birirwamo iba inyuramo ibinyabiziga ndetse rimwe na rimwe biba byihuta, ku buryo baba bafite impungenge ko byabagonga.

Urugero ni umwe muri bo uherutse no kugongwa ari mu kazi, aza kujyanwa kuvurizwa mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kihali CHUK.

Ati “Namazeyo iminsi itatu ndangije ndataha, namaze icyumweru mu rugo nyuma ngaruka mu kazi. Ubumuga ntibwabura kuko n’ubu mba numva mbabara mu gatuza kuko nagakubise hasi.”

Avuga ko nubwo yagonzwe ari mu kazi, ariko atigeze afashwa kuvuzwa. Ati “Narirwarije, ni njye wivuje. Ubwishingizi burakenewe cyane kuko dukorera mu muhanda uba unyuramo ibinyabiziga.”

Bavuga ko byaba byiza bahawe ubwishingizi bwajya bubagoboka mu gihe bagiriye impanuka mu kazi kuko aka kabo kaba gashobora kubashyira mu kaga isaha n’isaha.

Undi ati “Babuduhaye byaba byiza natwe tukumva ko dufite agaciro nk’Abanyarwanda kuko hari igihe bakungoga ariko waba udafite ubwishingizi ukirwariza, cyangwa wanapfa umuryango wawe ukagira icyo ugenerwa kuko hari benshi barenganiye muri aka kazi.”

Kompanyi zikoresha aba bakozi, zivuga ko bigoye kubaha ubwishingizi kuko amafaranga zihabwa n’Umujyi wa Kigali, aba ari macye ku buryo bakuyemo ay’ubwishingizi ntacyo basigarana.

Hakizimana Jean Claude uyobora Inema Company Itd, imwe mu zikora isuku mu Mujyi wa Kigali, yagize ati “Icyo tubakorera ni ukubatangira mutwelle de sante ariko ubundi bwishingizi ntibirakunda kuko bisaba ikindi kiguzi.”

Akomeza agira ati “Mu buvugizi tubakorera ni uko dusaba abaduha amasoko ngo bajye babyongera mu mafaranga batugenera kugira ngo na bo bajye bakora batekanye kuko impanuka zo zibamo kandi zikunze kugaragara.”

Nubwo nta mibare igaragazwa y’abaguye muri aka kazi cyangwa kakabasigira ubumuga, abakozi n’abayobozi babo, bahuriza ku kuba impanuka nk’izi zikunda kubaho, bagasaba ko icyo kibazo cyakwitabwaho kugira ngo umutekano mu kazi kabo ube wizewe.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 10 =

Previous Post

Rusizi: Abagemuriye amashuri ibiribwa bamaze amezi 8 bishyuza bavuze igisubizo bahabwa kitabanyura

Next Post

Rubavu: Insoresore ziyise izina rikanganye ziravugwa ahandi nyuma yo guhashywa aho zari zarazengereje

Related Posts

Amakuru mashya: Abapolisi b’u Rwanda 74 barimo babiri bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko

Amakuru mashya: Abapolisi b’u Rwanda 74 barimo babiri bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko

by radiotv10
03/12/2025
0

Abapolisi 74 ba Polisi y'u Rwanda barimo babiri bafite ipeti rya ACP, nka ACP Sam Rumanzi na ACP Francis Muheto...

Ibirambuye ku mpanuka ikomeye yabereye muri Kigali igahitana abari mu kazi n’igikekwaho kuyitera

Ibirambuye ku mpanuka ikomeye yabereye muri Kigali igahitana abari mu kazi n’igikekwaho kuyitera

by radiotv10
02/12/2025
0

Impanuka yabereye ahazwi nka ‘Peyaje ’ mu mujyi wa Kigali, yahitanye ubuzima bw’abantu bane, aho bikekwa ko yatewe no kuba...

Perezidansi ya America yavuze ku masezerano ategerejwe gusinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi

Perezidansi ya America yavuze ku masezerano ategerejwe gusinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi

by radiotv10
02/12/2025
0

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America, byatangaje ko kuri uyu wa Kane Donald Trump yakira Perezida w’u...

Kigali: Uwacunze umumotari agiye kugura icyo kurya akamwiba moto ntiyarenze umutaru

Kigali: Uwacunze umumotari agiye kugura icyo kurya akamwiba moto ntiyarenze umutaru

by radiotv10
02/12/2025
0

Umugabo w’imyaka 45 y’amavuko yafatiwe mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, nyuma yo kwiba...

Icyakozwe nyuma yuko abitwaje intwaro gakondo bateye abaturage bo mu gace kamwe mu Rwanda

Icyakozwe nyuma yuko abitwaje intwaro gakondo bateye abaturage bo mu gace kamwe mu Rwanda

by radiotv10
02/12/2025
0

Nyuma y’igisa n’igitero cyagabwe n’itsinda ry’insoresore zari zitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro ku manywa y’ihangu mu Murenge wa Kabacuzi mu...

IZIHERUKA

Igihugu kimwe muri Afurika cyemeje ko cyahaye ubuhungiro umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ikindi
AMAHANGA

Igihugu kimwe muri Afurika cyemeje ko cyahaye ubuhungiro umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ikindi

by radiotv10
03/12/2025
0

Amakuru mashya: Abapolisi b’u Rwanda 74 barimo babiri bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko

Amakuru mashya: Abapolisi b’u Rwanda 74 barimo babiri bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko

03/12/2025
Ibirambuye ku mpanuka ikomeye yabereye muri Kigali igahitana abari mu kazi n’igikekwaho kuyitera

Ibirambuye ku mpanuka ikomeye yabereye muri Kigali igahitana abari mu kazi n’igikekwaho kuyitera

02/12/2025
Perezidansi ya America yavuze ku masezerano ategerejwe gusinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi

Perezidansi ya America yavuze ku masezerano ategerejwe gusinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi

02/12/2025
Agezweho ku mirwano yo muri Congo ihagaze n’aho AFC/M23 ibona ibintu byerecyeza

Agezweho ku mirwano yo muri Congo ihagaze n’aho AFC/M23 ibona ibintu byerecyeza

02/12/2025
Abijanditse mu gikunze kuvugwaho kwica ruhago Nyarwanda bategujwe ikibategereje bidatinze

Abijanditse mu gikunze kuvugwaho kwica ruhago Nyarwanda bategujwe ikibategereje bidatinze

02/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Ntibumva impamvu badahembwa nyamara amashuri bubatse ubu ari kwigirwamo

Rubavu: Insoresore ziyise izina rikanganye ziravugwa ahandi nyuma yo guhashywa aho zari zarazengereje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igihugu kimwe muri Afurika cyemeje ko cyahaye ubuhungiro umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ikindi

Amakuru mashya: Abapolisi b’u Rwanda 74 barimo babiri bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko

Ibirambuye ku mpanuka ikomeye yabereye muri Kigali igahitana abari mu kazi n’igikekwaho kuyitera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.