Thursday, July 9, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Banki Nkuru y’u Rwanda yongereye igihe cyo guhagarika ibikorwa bya Mobicash Rwanda Ltd

Banki Nkuru y’u Rwanda yongereye igihe cyo guhagarika ibikorwa bya Mobicash Rwanda Ltd

Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko igihe cyo guhagarika by’agateganyo ibikorwa bya Mobicash Rwanda Ltd cyongerewe kikazageza tariki 30 Nyakanga 2026, aho icyemezo cyo kubihagarika cyari cyafashwe kuva muri Mutarama.

Kongera igihe cy’ihagarikwa ry’ibikorwa bya Mobicash Rwanda Ltd, bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) kuri uyu wa Kane tariki 09 Nyakanga 2026.

Muri iri tangazo, BNR yatangaje ko “Imenyesha Abanyarwanda n’Abaturarwanda bose muri rusange, ko yongereye igihe cy’ihagarikwa ry’agateganyo ry ibikorwa bya Mobicash Rwanda Ltd. kugeza ku itariki ya 30 Nyakanga 2026.”

BNR ivuga ko muri iki gihe, Mobicash Rwanda Ltd. Itazaba yemerewe gukora ibikorwa bijyanye no gutanga serivisi zo kwishyurana cyangwa kwakira amafaranga y’abakiriya bashya.

Naho “Abakiriya basanzwe bafite amafaranga kuri Mobicash Rwanda Ltd., bazakomeza kugira uburenganzira bwo kuyabikuza cyangwa kuyasubizwa, kandi ibyo bigenzurwa na Banki Nkuru y’u Rwanda mu rwego rwo kurengera umuguzi wa serivisi z’imari no gutunganya imitangire ya serivisi.”

Iyi Banki Nkuru y’u Rwanda kandi yaboneyeho kongeye kwibutsa abakoresha serivisi zo kwishyurana, ko bagomba gukorana n’abatanga serivisi zo kwishyurana babiherewe uruhushya.

Iti “Banki Nkuru y’u Rwanda ntizateshuka ku kurengera abaguzi ba serivisi z’imari no kurinda amafaranga yabo ndetse no gukomeza kubungabunga umutekano n’icyizere cy’uburyo bwo kwishyurana mu Rwanda.”

Icyemezo cyo guhagarika ibikorwa bya Mobicash Rwanda Ltd. cyatangajwe mu mpera za Mutarama 2026, aho icyo gihe BNR yatangaje iki cyemezo cyashingiye ku bibazo byo kutubahiriza amabwiriza yasabwa byakunze guhora byisubiramo kuri serivisi za Mobicash Rwanda Ltd.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − eighteen =