Wednesday, July 8, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Igisubizo kirimo inama zagiriwe Perezida wa Njyanama ya Ruhango ubwo yiseguraga kubera ubukererwe

Igisubizo kirimo inama zagiriwe Perezida wa Njyanama ya Ruhango ubwo yiseguraga kubera ubukererwe

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango wari umwe mu bitabiriye igikorwa cyo gutanga ibisobanuro ku bibazo byagaragaye mu mikoreshereze y’umutungo n’imari bya Leta, yabwiye PAC ko yakererewe kuboneka kubera umuvundo w’imodoka, asubizwa ko icyo gisubizo kidakwiye umuntu uri mu mwanya nk’uwe kandi atazongera kugira aho agitanga.

Ni mu gikorwa cyo kwakira inzego n’ibigo byagaraweho amakosa y’imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2025-2026.

Ni igikorwa kimaze iminsi gitangiywe na Komisiyo yo mu Nteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’Umutungo n’Ingengo y’Imari bya Leta (PAC).

Kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Nyakanga 2026, Akarere ka Ruhango, kari mu nzego n’ibigo byatanze ibisobanuro, akaba ari na ko kahereweho kumvwa aho byakorewe ku ikoranabuhanga rya interineti.

Gusa Perezida w’Inama Njyanama y’aka Karere, Gasasira Rutagengwa Jerome yatangiye yisegura ku kuba yari yakererewe kuboneka ku murongo.

Yagize ati “Murakoze Perezida wa Komisiyo, nanabasuhuzaga kandi nanisegura ko ijwi ryanjye ritashoboye kuboneka nari ndi mu muhanda, dufite indi nama hano ku Karere. Ni yo mpamvu naje ku karere.”

Mu gutanga ibi bisobanuro, yavuze ko nubwo yari ari mu muhanda ariko yariko akurikira ibiganiro byatangirwaga muri iki gikorwa, ariko ntibyanyura Perezida wa PAC, Valens Muhakwa wahise anamuca mu ijambo.

Mu kumuca mu ijambo, yamugiriye inama, ko ibi bisobanuro yariho atanga bidakwiye kuko yari abizi neza ko isaha batangiriraho ari saa mbiri zuzuye.

Yagize ati “Perezida, uri umuyobozi ukwiye kubahiriza amasaha bagutumiriyeho, izo mbabazi ntuzongere no kuzisaba ahandi aho ari ho hose.”

Gasasira Rutagengwa Jerome washakaga gutanga ibindi bisobanuro, yavuze ko umuhanda yanyuragamo uba urimo imodoka z’amakamyo nyinshi, mu gihe Perezida wa PAC atashakaga gukomeza kubyumva, aho yamwibukije ko n’abitabiriye ku gihe na bo hari abanyuze muri uwo muhanda. Ati “Iyo duhanye gahunda muba mugomba kuyubaha, kimwe n’undi muntu wese.”

Perezida wa PAC yaboneyeho kwibutsa ko no mu biganiro Abadepite bagirana n’abaturage iyo bagiye mu ngendo zo kumva ibibazo byabo, babagezaho ikibazo cy’ubukererwe bw’abayobozi, kuko babatumiza bakanaba isaha, ariko ntibayubahirize, bigatuma birirwa bicirwa n’izuba aho bagombaga kuganirira.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + 16 =