Friday, December 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Urupfu rw’Umunyarwandakazi wakinaga Film wari ufite ibilo 300 rwashenguye benshi

radiotv10by radiotv10
01/11/2021
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Urupfu rw’Umunyarwandakazi wakinaga Film wari ufite ibilo 300 rwashenguye benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Uwimana Ingabire Jacqueline wari ufite ibilo 300 wari uzwi nka Maneke akaba yarigeze gutangaza ko yifuza kuzaba Miss Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi, bishengura benshi kubera urugwiro no gukunda abantu byamurangaga.

Uwimana Ingabire Jacqueline AKA Maneke wari usanzwe ari n’umukinnyi wa Film, yari amaze iminsi arwariye mu bitaro akaba yitabye Imana kuri iki Cyumweru tariki 31 Ukwakira 2021.

Uwimana Ingabire Jacqueline yagaragaye mu biganiro kuri YouTube Channel avuga ko agiye gukora siporo kugira ngo umubyibuho we ugabanuke kuko yumvaga ukabije.

Muri ibyo biganiro hari ubwo yigeze gutebya avuga ko yifuza kuzaba Miss Rwanda dore ko hari n’akazina k’agatazirano bajyaga bamwita ka Miss Manekee.

Uyu mubyeyi wari ufite ibilo 300 mu minsi ishize havuzwe inkuru y’uburwayi bwari bwatumye ajyanwa mu bitaro ndetse hanashyirwaho uburyo bwo kumufasha kuko yari arembye cyane.

Uwimana Ingabire Jacqueline wari usanzwe akora akazi k’ubucuruzi i Musanze, yafashwe n’indwara y’umuvuduko w’amaraso ndetse na Stroke ari na bwo yahise ajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri mu Karere ka Musanze ari na ho yari atuye.

Gusa nyuma yajyanywe mu bitari bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK ari na ho yari arwariye, aho yari arwariye mu bitaro, akibasha kuvuga mu gihe mu bihe byatambutse yari umunyarwenya uryoshya ikiganiro dore ko yanakinaga Film.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × five =

Previous Post

AMAFOTO – Areruya Joseph yegukanye isiganwa ryitiriwe Gukunda igihugu

Next Post

Uyu munsi imikino ya Shampiyona irakomeza umukino ukomeye ni Derby y’umujyi wa Kigali

Related Posts

Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

by radiotv10
26/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko akurikije uko yabonye Israel Mbonyi yataramiye abantu, uyu muhanzi arenze kuba...

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

by radiotv10
24/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasabye urubyiruko ruhanganisha abahanzi The Ben na Bruce Melodie kubihagarika, yemeza ko kuri...

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

by radiotv10
23/12/2025
0

Sengabo Jean Bosco uzwi nka ‘Fatakumavuta’ wakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka ibiri n’amezi atandatu, ubura amezi ane ngo akirangize, yasezeranyije...

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

by radiotv10
22/12/2025
0

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah; yatangaje ko azitabira igitaramo ‘The Nu-Year Groove’ kizaririmbamo The Ben na Bruce...

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Arnold Ishimwe uzwi nka Dj Toxxyk, yatawe muri yombi nyuma yo kugonga umwe mu bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi
MU RWANDA

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

by radiotv10
26/12/2025
0

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

26/12/2025
Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

26/12/2025
Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

26/12/2025
Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

26/12/2025
Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

26/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uyu munsi imikino ya Shampiyona irakomeza umukino ukomeye ni Derby y’umujyi wa Kigali

Uyu munsi imikino ya Shampiyona irakomeza umukino ukomeye ni Derby y’umujyi wa Kigali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.