Urupfu rw’Umunyarwandakazi wakinaga Film wari ufite ibilo 300 rwashenguye benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uwimana Ingabire Jacqueline wari ufite ibilo 300 wari uzwi nka Maneke akaba yarigeze gutangaza ko yifuza kuzaba Miss Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi, bishengura benshi kubera urugwiro no gukunda abantu byamurangaga.

 

Izindi Nkuru

Uwimana Ingabire Jacqueline AKA Maneke wari usanzwe ari n’umukinnyi wa Film, yari amaze iminsi arwariye mu bitaro akaba yitabye Imana kuri iki Cyumweru tariki 31 Ukwakira 2021.

 

Uwimana Ingabire Jacqueline yagaragaye mu biganiro kuri YouTube Channel avuga ko agiye gukora siporo kugira ngo umubyibuho we ugabanuke kuko yumvaga ukabije.

Muri ibyo biganiro hari ubwo yigeze gutebya avuga ko yifuza kuzaba Miss Rwanda dore ko hari n’akazina k’agatazirano bajyaga bamwita ka Miss Manekee.

 

Uyu mubyeyi wari ufite ibilo 300 mu minsi ishize havuzwe inkuru y’uburwayi bwari bwatumye ajyanwa mu bitaro ndetse hanashyirwaho uburyo bwo kumufasha kuko yari arembye cyane.

 

Uwimana Ingabire Jacqueline wari usanzwe akora akazi k’ubucuruzi i Musanze, yafashwe n’indwara y’umuvuduko w’amaraso ndetse na Stroke ari na bwo yahise ajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri mu Karere ka Musanze ari na ho yari atuye.

 

Gusa nyuma yajyanywe mu bitari bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK ari na ho yari arwariye, aho yari arwariye mu bitaro, akibasha kuvuga mu gihe mu bihe byatambutse yari umunyarwenya uryoshya ikiganiro dore ko yanakinaga Film.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru