Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bavuze impamvu itabaturukaho ituma bakivurisha ibicuncu n’imiravumba kandi bafite Mituweli banegereye Ivuriro

radiotv10by radiotv10
12/09/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Bavuze impamvu itabaturukaho ituma bakivurisha ibicuncu n’imiravumba kandi bafite Mituweli banegereye Ivuriro
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko Ivuriro rito (Poste de Sante) rya Kabere, ryanze kubavurira ku bwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Sante, bigatuma bamwe bahitamo gukomeza kwivuza mu buryo bwa gakondo.

Aba baturage bavuga ko kwivuza biyishyuriye 100% bitaborohera, ku buryo abadashoboye kujya kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Kivumu, bahitamo kwivurisha uburyo bwa gakondo.

Bavuga ko iri vuriro rito rya Kabere ryari ryarahagaze, ubu rikaba rimaze amezi atandatu risubukuye ibikorwa, ariko rikaba ritemera kuvurira abantu ku bwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Sante.

Muhawenimana Florida ati “Ubwo rero iyo umuntu afite iyo mitweri ntabona uko ayivurizaho. Buriya iyi ni nka farumasi twivurizaho kuko hari igihe umuntu atanga amafaranga agafata nko mu bihumbi mirongo itatu.”

Uyu muturage avuga ko benshi bahitamo kwivuza mu buryo bwa gakondo, bakajya kwahira imiti y’ibyatsi, kuko ayo mafaranga abashobora kuyabona ari mbarwa. Ati “Nk’udafite ako gahene, ni ugushaka capsine (kimwe mu byatsi bakoresha bivura).”

Nzabahimana Florence na we ati “Hano biraduhangayikisha cyane kuko hari igihe umuntu yafatwa nijoro, rero aho kugira ngo umuntu azamuke ku Kivumu (centre de sante ya Kivumu) akemera agatanga nk’ingwate kugira ngo abone amafaranga yishyura, waba ufite nk’agahene rero kakaba gahingane n’ibihumbi 10 wivuje bityo bikadusubiza inyuma.”

Murengezi Modeste ufite mu nshingano kugenzura iri vuriro, avuga ko kuba aba baturage bishyura 100% bitari mu bushake bwabo dore ko na bo bibahombya mu gihe basabye uburenganzira bwo gukorana na mitweli bakaba batarabyemererwa.

Ati “Turahomba kandi RSSB twayihaye ibyangombwa byose kugira ngo dukorane n’ubwishingizi, none kuko twishyuza 100% haza abaturage bacye bashoboye kwiyishyurira.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) gikunze kugaragaza ko Ubuyobozi bw’Akarere ari bwo busura aya mavuriro mato, bukayorohereza kubona ibyangombwa kugira ngo yemererwe gukorana na mitweli.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dativa yavuze ko iki kibazo cyo kuri ririya vuriro batari bakizi. Ati “Ntabwo twakumva amakuru nk’ayo ngo tubure icyo tuyakoresha, turasuzuma ko ari ukuri kandi ni byo turimo kuko izo poste de sante ziba zaragiyeho kugira ngo zegere abaturage.”

Guverinoma y’u Rwanda yatangije gushyiraho amavuriro mato nk’aya mu rwego rwo gufasha abaturage kubonera serivisi z’ubuvuzi hafi kugira ngo hatagira abakomeza kurembera mu ngo, ndetse bakivuza bakoresheje ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Sante.

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + 8 =

Previous Post

Gabon: Perezida yatunguye benshi ku munsi w’itangira ry’amashuri

Next Post

Dosiye y’Umupasiteri wo mu Rwanda uregwa uburiganya yamaze kuzamuka

Related Posts

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura,...

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

by radiotv10
19/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko umukobwa ugejeje ku myaka 20 atarashakwa...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

IZIHERUKA

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo
FOOTBALL

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

by radiotv10
19/01/2026
0

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

19/01/2026
Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

19/01/2026
Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

19/01/2026
AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Dosiye y’Umupasiteri wo mu Rwanda uregwa uburiganya yamaze kuzamuka

Dosiye y’Umupasiteri wo mu Rwanda uregwa uburiganya yamaze kuzamuka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.