Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23, batangiye gukorana mu rwego MCVE+ rugizwe n’abahagarariye FARDC n’Igisirikare cya AFC/M23, rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge mu burasirazuba bwa DRC.
Uru rwego rwagutse rwiswe MCVE+ (Mécanisme Conjoint de Vérification Élargi), ni urwo ku rwego rwa gisirikare, aho rwatangiye imirimo yarwo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge ko guhagarika imirwano hagati ya Leta ya Kinshasa n’Ihuriro AFC/M23 bamaze igihe mu mirwano mu burasirazuba bwa DRC.
Umunyamakuru Steve Wembi ukurikiranira hafi iby’iyi mirwano imaze igihe, yavuze ko “mu buryo bwiharite Tshisekedi ari gukorana na AFC/M23” nyuma yuko uru rwego MCVE+ ubu rwatangiye imirimo yarwo.
Avuga kandi ko “Impuguke zoherejwe n’impande zombi, ubutegetsi bwa Kinshasa na AFC/M23 bakiriwe” mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 16 Nyakanga 2026 “n’umuyobozi Mukuru wa EJVM+ i Goma.”
Ubwo komanda wa EJVM+ yakirana izi nzobere z’impande zombi, yaboneyeho kubaha ikaze, anabagaragariza ibyo akarere kiteze kuri uru rwego rwa MCVE+ byumwihariko iyubahirzwa ry’agahenge ko guhagarika imirwano mu rwego rwo kugana ku mahoro arambye ndetse no kugira uruhare mu kuba abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo babona ituze.
Yaboneyeho kandi guhamagarira izi mpuguke z’imande zombi, “kuzarangwa no gukorera mu mucyo no kutagira uruhande babogamiraho, ndetse no kuzakorana ubunyamwuga buhagije mu kuzuza inshingano zabo.”
Komanda mukuru wa EJVM+ yanabwiye izi nzobere ko zigomba kurangwa n’ubwigenge mu mikorere yazo, zikirinda gushyirwaho igitutu cyangwa gukoreshwa n’abafite impamvu za politiki.
Uru rwego ruhuriweho hagati ya FARDC na AFC/M23, ni bumwe mu mikoranire y’ubutegetsi bwa Kinshasa n’Ihuriro AFC/M23 ryabanje kwamaganwa na Tshisekedi n’ubutegetsi bwe, ndetse we ubwe akaba hari igihe yigeze kuvuga ko igihe cyose azaba ari ku butegetsi adateze na rimwe kuzaganira n’iri Huriro.
Gusa ibi byagiye bihinduka, kuko iri Huriro rimaze igihe riri mu biganiro na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biyoborwa na Qatar nk’umuhuza, aho iri Huriro ryagiye rigaragarizamo ibikwiye kubahirizwa kugira ngo ibintu bijye ku murongo.


RADIOTV10