Mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2026–2027, kuri uyu wa Kane Musanze FC yatangiye imyitozo iyobowe n’umutoza wayo mushya, Ruremesha.
Mu gihe biteganyijwe ko umwaka w’imikino mu Rwanda uzatangira muri Nzeri, amwe mu makipe yahisemo gutangira imyitozo hakiri kare.
Musanze FC yatangiye imyitozo ifite abakinnyi 15, barimo benshi basanzwe bakinira iyi kipe. Mu bakinnyi bashya yamaze kugura harimo Destin Malanda na Ndayishimiye Eduard bavuye mu Amagaju FC, mu gihe hari n’abandi bari gukorerwamo igeragezwa.
Kugeza ubu, amakipe arindwi ni yo amaze gutangiza imyitozo, arimo ane yo mu Mujyi wa Kigali n’atatu yo mu Ntara. Ayo ni Rayon Sports, APR FC, Gorilla FC, Gasogi United, Marine FC, Musanze FC na Sunrise FC.
Musanze FC yasoje umwaka ushize w’imikino iri ku mwanya wa munani, ariko ubu ubuyobozi bwayo bwahaye Ruremesha intego yo kurangiza mu makipe ane ya mbere no kwegukana Igikombe cy’Amahoro.
Leonidas NDAYISABA
RADIOTV10