Mu Rwanda hafunguwe ku mugaragaro ishuri ryihariye ritanga amahugurwa ku bashoferi batwara imodoka nini zambukiranya imipaka, ryitezweho kuzagabanya umubare w’impanuka zikorwa n’izi modoka.
Iri shuri ryafunguwe ku mugaragaro na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), ryagezweho ku bufatanye na Sendika y’Abashoferi batwara amakamyo manini (ACPLIRWA) rikaba ryitwa ACPLIRWA Vocational Training Centre (VTC).
Iri shuri riherereye mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo, rizajya ritanga ubumenyi burimo amategeko agenga ubwikorezi bwo mu muhanda, n’imyitwarire y’abashoferi, rikazajya ryakira abo mu mu Rwanda no mu Bihugu byo mu Karere ruherereyemo.
Dusabumuremyi Théogène Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe Ubwikorezi muri MININFRA, yavuze ko iri shuri rije gushyigikira gahunda ya Leta y’u Rwanda.
Yagize ati “Iri shuri riri muri gahunda za Leta y’u Rwanda n’iz’Akarere. Amategeko ateganya ko umushoferi utwara amakamyo, ndetse n’utwara abantu mu buryo bwa rusange, agomba kuba afite icyemezo cy’ubunyamwuga ahabwa nyuma yo kurangiza amahugurwa yabugenewe.”
Kanyagisaka Justin, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa ACPLIRWA, avuga ko umwuga wo gutwara imodoka nini mu Rwanda wari urimo ibibazo, ariko ko iri shuri rizakemura bimwe muri byo.
Yagize ati “Hasanzwe hari ibibazo byinshi birimo guhindagurika kw’amategeko, ibinyabiziga n’imizigo bitewe n’iterambere. Iri shuri rije gufasha umushoferi wakeneraga ubumenyi kuri ibyo ariko akabura aho abukura.”
Yavuze ko hari abashoferi bahabwaga uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bagahita bajya mu kazi batabanje guhabwa amahugurwa ajyanye n’imiterere yako, ariko ko iri shuri rizabikemura.
Twizerimana Abdallah, umwe mi bashoferi batwara amakamyo, yemeza ko hari bagenzi be bakora uyu mwuga badafite ubumenyi buhagiye ariko ko ku bw’iri shuri, bigiye gukemuka.
Uyu umaze imyaka itanu muri aka kazi, yagize ati “Twakoraga uyu mwuga tudafite ubumenyi buhagije. Kuba tubonye ishuri rizadutoza tukabona impamyabushobozi bizatuma dukorera mu Bihugu bitandukanye twizewe kandi tudafite impungenge.”
Abakora umwuga wo gutwara imodoka z’amakamyo, bavuga ko kandi hari n’impanuka zajyaga zibabaho bitewe n’ubumenyi bucye, ariko bizeye ko iri shuri rizatuma zigabanuka.


RADIOTV10