Thursday, July 16, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari bamaze umwaka muri Centrafrique ryagarutse

Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari bamaze umwaka muri Centrafrique ryagarutse

Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda ryari rimaze umwaka mu butumwa bwo kubungabunga Amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, ryagarutse mu Rwanda nyuma yo gusimburwa n’irindi rigiye kubakorera mu ngata.

Iri tsinda ryakiriwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2026 nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda.

Ryakiriwe na CP Yahaya Kamunuga, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, aho iri tsinda ryari riyobowe na SSP Jean D’Amour Ndagijimana.

Ubuyobozi bwa RNP, bwatangaje ko aba bapolisi “bagarutse mu Rwanda bavuye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika, aho bari bamaze umwaka.”

Bukomeza bugira buti “Basimbuwe n’irindi tsinda ry’abapolisi ryahagurutse i Kigali muri iki gitondo, riyobowe na SSP Emmanuel Busasa, na ryo rikaba rizamara umwaka muri Repubulika ya Santrafurika mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.”

Aba bapolisi basimbuye bagenzi babo nyuma yuko ku wa Mbere tariki ya 13 Nyakanga, bagenewe ubutumwa n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye.

Mu butumwa bwe, yabasabye ko kuzakomeza kubaka izina ry’u Rwanda bakora neza, barangwa n’ubunyamwuga kugira ngo barusheho kuzamura ibendera ryarwo ku isi hose.

Yagize ati “Mugiye ahantu dufite impamvu nyinshi zo kujyayo, isi yose iziko igihugu cyacu kiza ku isonga mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano by’umwihariko abaturage b’abasivili barimo ababa mu nkambi z’abavanywe mu byabo n’ibindi bikorwa bitandukanye bikorerwa muri ubwo butumwa. Murasabwa rero kuzahagararira u Rwanda neza murushaho kuruhesha ishema mu ruhando mpuzamahanga.”

Aba bapolisi bagiye muri ubu butumwa, ni 420 bagize amatsinda atatu; RWAFPU1 rigizwe n’abapolisi 140 bayobowe na Senior Superintendent (SSP) Aimable Busasa, itsinda rya RWAFPU2 rigizwe n’abapolisi 140 bayobowe na Senior Superintendent (SSP) Jean Paul Dominique Nkurunziza, n’itsinda RWAPSU rigizwe n’abapolisi 140 bayobowe na Senior Superintendent (SSP) Patrick Gashabuka.

Itsinda ryagarutse mu Rwanda
Ni nyuma yuko hagiye abagomba kubasimbura

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp