Mu Rwanda hatangiye ‘eKash’, uburyo bushya bwo kohererezanya amafaranga kuri Telefone no kuri konti za Banki, bwitezweho koroshya ibi bikorwa no kugabanya igiciro byatangwagaho, kitazarenza 20 Frw, kandi kohererezanya bikaba bitwara igihe kiri hagati y’amasegonda 10” na 15”. Dore iby’ingenzi ukeneye kumenya kuri ubu buryo.
eKash ni iki?
Ni uburyo bwo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga mu Rwanda. Ubu buryo buhuza amabanki, mobile money na za SACCO, bukagufasha koherereza amafaranga umuntu uwo ari we wese mu kanya gato.
Kohereza amafaranga byihuta ku kihe kigero?
Inshuro nyinshi kohereza bitwara hagati y’amasegonda 10 na 15. Mu gihe amafaranga atageze aho wayohereje, akugarukaho mu gihe kitarenze iminota 2.
Bitwara amafaranga angahe?
Ni RWF 20 gusa, waba wohereje RWF 500 cyangwa RWF miliyoni 10.
Ese ni ngombwa kwiyandikisha?
Oya. Niba usanzwe ufite konti ya banki cyangwa ukoresha mobile money, ushobora guhita ukoresha ekash.
Ese eKash iratekanye?
Yego. eKash ikorera mu bigo by’imari byemewe kandi bigenzurwa, ndetse bigakoresha uburyo butekanye bwo kohererezanya amafaranga.
Ni angahe nshobora kohereza?
Inshuro imwe gusa ushobora kohereza kugeza kuri RWF miliyoni 10, kandi ushobora kohereza inshuro zose ushaka ku munsi.
Nagera nte kuri eKash?
Ukoresheje porogaramu ya banki yawe, mobile money, USSD, cyangwa serivisi za banki zikorerwa kuri internet.
Ese nshobora gukoresha *182# ngakura amafaranga kuri konti ya banki?
Oya. Ubu eKash ntikura amafaranga kuri konti yawe ya banki ukoresheje *182#.
Ushobora kunyura muri banki yawe ukohereza amafaranga.
Bisobanuye ko mu gihe washaka kwishyura ukoresheje amafaranga ufite kuri konti ya banki, wakwifashisha porogaramu ya banki yawe cyangwa serivisi za USSD.
RADIOTV10