Fabrice Ngoga Shema uherutse kwegura ku mwanya wa Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yavuze ko atagiye kure y’umupira w’amaguru mu Rwanda, kuko azakomeza kuwuba hafi kandi akazakomeza guherekeza Ikipe y’Igihugu Amavubi kuko yizeye ko izajya mu Gikombe cya Afurika.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki 29 Ukwakira 2026, ubwo ku cyicaro cya FERWAFA habaga umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ye na Perezida w’agateganyo w’iri shyirahamwe, Me Claudine Gasarabwe.
Mu butumwa bwe, Shema yashimiye abantu bose bamufashije mu nshingano yari afite, anagaragaza ko nubwo atakiri ku buyobozi bwa FERWAFA, azakomeza kugira uruhare mu gushyigikira umupira w’amaguru mu Rwanda.
Yagize ati “Ndashimira abantu bose bamfashije mu nshingano. “Ntabwo ngiye kure y’umupira. Nzaza kuri Stade, ndebe imikino kandi nzaherekeza Amavubi mu bihe bitandukanye. Nizeye ko tuzagera mu Gikombe cya Afurika.”
Iri sezerano rya Shema rije mu gihe umupira w’amaguru mu Rwanda ukomeje gushaka uburyo warushaho gutera imbere, by’umwihariko ikipe y’Igihugu, Amavubi, ikaba yakongera guhesha u Rwanda itike yo gukina Igikombe cya Afurika dore ko ihanaze neza mu mikino yo gushaka itike yacyo.
Perezida wa FERWAFA w’Agateganyo, Me Claudine Gasarabwe, yavuze ko imishinga bari baratangije bazakomeza kuyishyira mu bikorwa, bagamije guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.
Yagize ati “Umushinga twatangiye dutorwa, ntabwo tuzawuteshukaho. Nibiba ngombwa tuzawunoza ku neza y’umupira w’amaguru mu Rwanda.”
Yakomeje agira “Icyo dusabwa ni ugukomeza ubumwe, kugira ubunyamwuga, kunoza umurimo no kwemera kubazwa inshingano.”
Gasarabwe yashimangiye ko gukomeza ubumwe, gukora kinyamwuga no kubazwa inshingano ari bimwe mu bizafasha FERWAFA gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda zigamije guteza imbere ruhago y’u Rwanda.
Shema Ngoga Fabrice wari ukurikiranyweho gutanga sheki zitazigamiwe, yafunguwe mu mpera za Nzeri 2026 ubwo yari amaze kugirana amasezerano y’ubwumvikane n’Ubushinjacyaha, aho Urukiko rwari rumaze kumukatira igifungo cy’amezi atandatu gisubitse.
Nyuma y’iminsi micye, afunguwe yahise yegura ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA, inshingano zisigarana Visi Perezida wa mbere ari we Me Claudine Gasarabwe banahererekanyije ububasha kuri uyu wa Kane.




RADIOTV10