Wednesday, July 15, 2026
RW|EN

Bashyize hanze amakuru y’ibibabangamira bakorerwa n’umuturage mugenzi wabo utunze amapingu

Bashyize hanze amakuru y’ibibabangamira bakorerwa n’umuturage mugenzi wabo utunze amapingu

Abaturage bo mu Murenge wa Cyinzuzi mu Karere ka Rulindo, baravuga ko bahangayikishijwe na mugenzi wabo utunze amapingu, ajya anambika abo bagiranye ibibazo ababwira ko ari igihano ari kubaha.

Ni umuturage bazi ku izina rya Gafuna usanzwe ushinjwa n’abaturanyi be ko anafite itsinda ryiyise aba Wrong Turn, barangwa n’urugomo rukabije mu Kagari ka Rudogo mu Murenge wa Kinzuzi.

Aba baturage baganira n’igitangazamakuru cyitwa TV 1 dukesha aya makuru, bavuze ko uyu muturanyi wabo batazi amazina ye bwite uretse kuba bazi ririya ry’irihimbano ‘Gafuna’. Bavuga ko yigeze gufungirwa i Tare, akaza gutoroka, ari nabwo yatorokanaga amapingu.

Umwe mu baturage bo muri aka gace yagize ati “Yatorotse i Tare, abantu bari bafunganywe na we bamwe barabizize. Yatorokanye amapingu n’imfunguzo, yarabizanye arabifite. Iyo agufashe akuzirika amapingu.”

Aba baturage bavuga ko batumva ukuntu umuntu w’umuturage atunga amapingu nyamara ari igikoresho bazi ko gitungwa n’inzego z’umutekano, ku buryo batumva icyabuze ngo inzego ziyamwambure.

Undi muturage ati “Niba umuntu afite amapingu, amapingu yarayatoraguye. Ahubwo twararenganye, kuki umuntu afata amapingu, akagenda akayabika. Ni gute umusivile atunga amapingu.”

Undi na we ati “Ni umuturage nk’abandi bose, si na DASSO, ubwo se mumbwira gute ko ayo mapingu yayakuye he?”

Aba baturage bavuga ko bagaragaje iki kibazo inshuro nyinshi bakimenyesha inzego, ariko zanze kugikemura ngo zake uyu mugabo amapingu.

Undi muturage ati “Umuyobozi w’Akagari ka Rudogo yarivugiye ubwe mu nama y’abaturage ngo Gafuna amfasha guhana abantu. Kuki abaturage tudakeneye uvugizi, kandi nyine ari uwo nyiri umutwe, urumva ntacyo baziranyeho?”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi yatangaje ko uru rwego rugiye guhita rutangira iperereza. Yagize ati “Ntabwo ibyo bintu byari bizwi, abazakora iperereza bakababaza.”

CIP Ignace Ngirabakunzi yizeza ko icukumbura rizakorwa, rizagaragaza ukuri kuri ibi bivugwa n’abaturage, ndetse binakemurwe n’inzego, igihe byagaragara ko uwo muturage koko atunze ayo mapingu.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + twelve =