Umukinnyi w’umukino wa Volleyball, Patrick Byiringiro wari uherutse kwerecyeza mu ikipe APR VC, avuye mu ikipe ya Kepler VC, yitabye Imana.
Inkuru y’urupfu rwa Patrick Byiringiro yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2026, yemezwa na bamwe mu nshuti ze za hafi zirimo abo bakinanye muri uyu mukino wa Volleyball.
Uwahaye amakuru RADIOTV10 mu ishami ry’ibiganiro bya Siporo, yatangaje ko uyu mukinnyi yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi.
Byiringiro Patrick, yitabye Imana nyuma y’igihe gito ahinduye ikipe, aho yari yinjiye muri iyi kipe ya APR VC avuye mu ya Kepler VC yari amazemo igihe.


RADIOTV10