Thursday, July 16, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Umwarimu ukekwa mu bujura bw’ihene n’intama yafatanywe amwe ahita aha inzego amakuru

Umwarimu ukekwa mu bujura bw’ihene n’intama yafatanywe amwe ahita aha inzego amakuru

Umwarimu wigisha mu ishuri ryo mu Murenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke, yatawe muri yombi akekwaho ubufatanyacyaha mu bujura bw’amatungo magufi y’ihene n’intama, nyuma yuko iwe hasanzwe amatungo atandatu, agahita yemerera inzego ko ari amajurano.

Uyu mwarumu w’imyaka 35 y’amavuko, ni uwo mu Mudugudu wa Karambi mu Kagari ka Buheta mu Murenge wa Gakenke, aho yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu.

Ifatwa ry’uyu mwarimu, ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavuze ko akorana n’abajura babibira amatungo, ubundi ku bufatanye bw’inzego z’ibanze n’iz’umutekano, zimuta muri yombi, ubu akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Gakenke.

Aba baturage bavuze ko abibaga ayo matungo, bayajyanaga mu rugo rw’uyu mwarimu, bakayabagira iwe, ubundi bagatwara inyama, bakajya kuzigurisha.

Nyuma yo kwakira aya makuru, ubuyobozi bwagiye gusaka mu rugo rw’uyu mwarimu, hasangwa intama eshatu n’ihene eshatu zari zihishe mu gikoni, zitegereje kubagwa.

Uyu mwarimu utagoye inzego, yabajijwe aho aya matungo yaturutse, avuga ko ari ayibwa n’abajura bakorana, bayazana akayagura.

CIP Ignace Ngirabakunzi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyarugu, yatangaje ko ahasanzwe ariya matungo, atari mu kiraro, ahubwo ari mu gikoni ku buryo bigaragara ko yayahashyize kugira ngo ayahishe.

Yatangaje ko abantu bakwiye kwirinda ibyaha, ndetse abafite amakuru y’ababikora, na bo bakayatangira ku gihe, kugira ngo bafashe inzego kubacungira umutekano wabo n’ibyabo.

Yagize ati “Ikindi muri ibi bihe hari indwara y’amatungo yuza, abaturage baributswa kwirinda kurya inyama zitazwi inkomoko kugira ngo n’abo bataba bakwandura ubwo burwayi.”

Yavuze kandi ko n’umuturage ubuze itungo, akwiye kujya yihutira kubimenyesha inzego, kugira zikore iperereza ry’ubujura bumaze igihe bukorwa n’abijanditse mu bikorwa nk’ibi.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp