Thursday, July 16, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Hanyomojwe ubutumwa bwitiriwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda

Hanyomojwe ubutumwa bwitiriwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yanyomoje amakuru y’ubutumwa bwakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano (AI) bwitiriwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, bwavugaga amahirwe y’ishoramari, isaba abantu kutagwa mu bishuko kubera ubwo butumwa.

Ibi byatangajwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, nyuma yuko hari ubutumwa bw’ubucurano bucicikanye ku mbuga nkoranyambaga, bwagaragazaga ko ari inkuru yanditswe n’Ikinyamakuru The New Times.

Iyi nkuru ifite umutwe uvuga ko “Abanyarwanda 10 000 bamaze gukurikira gahunda ya Antoine Kajangwe [Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda]” yagaragazaga ko hari uburyo bushya bw’ishoramari bukora hifashishijwe urubuga rwa Internet.

Iyi nkuru yacuzwe yavugaga ko ubu buryo buje guha amahirwe mu gushoramari yunguka, abayikoze, basaba abantu kuyoboka iyi gahunda.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yanyomoje aya makuru, ivuga ko atari ukuri, ahubwo ko ari incurano yakozwe hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Minisiteri yagize iti “Hari amakuru, amatangazo n’amashusho byakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano (AI) bitari ukuri, biri gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga hifashishijwe amazina y’abayobozi bakuru n’ibigo bya Leta mu kwamamaza ishoramari ritizewe.”

Iyi Minisiteri kandi yabonyeho gusaba abantu kudaha agaciro ibyo basabwa n’abacuze aya makuru, kuko bagamije inyungu zitari nziza, ibasaba kubima amatwi.

Iyi “Turabashishikariza kwirinda kugwa muri ibyo bishuko no kugenzura amakuru babonye binyuze mu nzira zizewe mbere yo gutanga amakuru bwite cyangwa gufata icyemezo icyo ari cyo cyose kijyanye no gushora amafaranga.”

Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (AI) ni bumwe mu buryo bufasha benshi, ariko nanone abantu bagasabwa kuryitondera, kuko rishobora kuyobya benshi mu gihe ryakoreshejwe mu buryo bubi.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × four =