Tuesday, July 14, 2026
RW|EN
SIPORO

Amakuru mashya: Ikipe yo mu Bwongereza yemeje ku mugaragaro ko yinjiye mu mikoranire n’u Rwanda

Amakuru mashya: Ikipe yo mu Bwongereza yemeje ku mugaragaro ko yinjiye mu mikoranire n’u Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda yinjiye mu mikoranire n’ikipe ya Aston Villa FC yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza, yo kwamamaza gahunda ya Visit Rwanda.

Amakuru dukesha ikinyamakuru The Athletic FC gitangaza amakuru mashya avugwa mu mupira w’amaguru, avuga ko iyi kipe ya Aston Villa FC yagiranye amasezerano na Visit Rwanda nk’umuterankunga mushya w’iyi kipe.

Abatanze amakuru, bavuze ko aya masezerano iyi kipe yinjiyemo n’u Rwanda, ari yo afite agaciro kanini mu mateka yayo nyuma y’umuterankunga mukuru wayo uheruka, kompanyi y’imikino y’amahirwe ya Betano.

Iki kinyamakuru gitangaza ko aya masezerano afite agaciro ka miliyoni 20 z’Ama-Pounds (miliyari 39 Frw) ku mwaka.

U Rwanda rwinjiye mu mikoranire n’iyi kipe, nyuma yuko ayo rwari rufitanye n’iya Arsenal FC na yo yo mu Bwongereza, na yo yarangiranye n’umwaka w’imikino warangiye muri iyi mpeshyi.

Ubuyobozi bwa Aston Villa bwemeje aya makuru y’imikoranire n’u Rwanda mu bikorwa by’ubukerarugendo no mu bucuruzi bw’ikawa yo mu Rwanda.

Bwatangaje ko ku bw’aya masezerano, ikirango cya Visit Rwanda, kizajya cyambarwa mu gatuza ku mwenda wo hejuru w’abakinnyi b’iyi kipe, yaba mu ikipe y’abagabo, iy’abagore ndetse n’amarerero yayo.

Ubuyobozi bw’iyi kipe kandi bwatangaje ko u Rwanda rufite izina rikomeye mu kuba ari Igihugu cyiza cyo gukoreramo, ubucuruzi ishoramari, ibiro bikomeye nk’inama mpuzamahanga, ndetse n’ibindi bikorwa bya siporo.

Uretse imikoranire mu by’ubukerarugendo, impande zombi, zizanakorana mu bikorwa bitandukanye byibanda ku mupira w’amaguru n’ubutoza ndetse n’ibikorwa by’ubugiraneza.

Francesco Calvo, Perezida w’Ibikorwa by’Ubucuruzi muri iyi kipe ya Aston Villa, yagize ati “Ubu ni ubufatanye bushimishije cyane kuri Aston Villa Football Club kandi ni ikimenyetso cy’uko ikipe ikomeje kwaguka no gukura ku masoko mpuzamahanga.”

Yakomeje agira ati “Hari amahirwe menshi yo gukorana, kwiga no guhanga udushya kandi twiteguye gukorana na Visit Rwanda kugira ngo dutange ibikorwa bifite akamaro binyuze mu bukerarugendo, ishoramari n’iterambere rya siporo.”

Janet Karemera, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Inama Rwanda Convention Bureau (RCB), yagize ati “Iyi mikoranire ni ikimenyetso gikomeye cy’icyifuzo cy’u Rwanda cyo gukurura abantu ku isi binyuze muri imwe mu mbuga zikomeye ku isi no gushyira Igihugu cyacu nk’ahantu ho gusura, gushora imari no gukora ubucuruzi. Guhuza Igihugu cy’imisozi igihumbi n’Umujyi w’ubucuruzi igihumbi bishimira ubwitange rusange mu bucuruzi, guhanga udushya n’intego.

Yakomeje agira ati “Twubakiye ku myaka umunani y’iterambere ryo kuzamura ubukangurambaga no kwitabira mu Bwongereza, rimwe mu masoko y’ingenzi y’ubukerarugendo mu Rwanda, twiteguye gukorana na Aston Villa kugira ngo twagure uburyo bwo kugera ku bantu bashya mu Bwongereza, mu Burayi no hanze yabwo. Binyuze muri ubu bufatanye, tugamije kongera umubano n’abasanzwe batekereza kujya mu Rwanda, haba mu bukerarugendo, ishoramari cyangwa ibikorwa by’ubucuruzi, byose hamwe bikagira uruhare mu iterambere rirambye ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.”

Amasezerano y’u Rwanda n’ikipe ya Arsenal mu bukangurambaga buhamagarira abatuye isi gusura u Rwanda (Visit Rwanda), impande zombi zari zayinjiyemo guhera muri 2018.

U Rwanda kandi rusanzwe rufitanye amasezerano y’imikoranire n’andi makipe arimo Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, Atlético Madrid yo muri Espagne, ndetse na FC Bayern Munich yo mu Budage.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + five =