Sunday, August 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Iby’umupaka uhuza DRCongo na Uganda bigiye gusubirwamo

radiotv10by radiotv10
09/09/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Iby’umupaka uhuza DRCongo na Uganda bigiye gusubirwamo
Share on FacebookShare on Twitter

Komisiyo ihuriweho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, yatangaje ingengo y’imari n’imigendekere y’umushinga wo kongera kugaragaza imbago z’umupaka uhuza ibi Bihugu byombi.

Ibi byatangajwe kuri iki Cyumweru tariki 08 Nzeri 2024 nk’uko abari hafi y’iyi komisiyo babitangarije ikinyamakuru Radio Okapi gikorera muri Congo-Kinshasa.

Uku kongera kugaragaza imbago n’imbizi by’umupaka uhuza Congo na Uganda, bizakorwa ahantu hafite uburebure bw’ibilometero 71 kuva ku musozi wa Sabyinyo, kugeza kuri Pariki ya Bwindi muri Uganda, ndetse no ku ishyamba rya Sarambwe muri Congo.

Hari kandi agace k’umupaka gaherereye mu burasirazuba bwa Teritwari ya Rutshuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na ko karebwa n’iyi gahunda yo kongera kugaragaza imbago.

Romuald Ekuka Lipopo, Guverineri Wungiye w’Intara ya Kivu ya Ruguru, akaba ari na Komiseri muri iyi Komisiyo, yavuze ko uyu mwanzuro wafashwe, ugamije guteza imbere no kunoza imikoranire n’imigenderanire hagati y’Ibihugu byombi (Congo na Uganda).

Gusa ingengo y’imari y’amafaranga azakorerwa muri uyu mushinga nk’uko yemejwe n’intumwa z’impande, ntabwo yatangarijwe itangazamakuru.

Imyanzuro yavuye mu nama y’iminsi itatu yahuje izi ntumwa z’Ibihugu byombi, izashyikirizwa Abakuru babyo, kugira ngo ibone gushyirwa mu bikorwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × five =

Previous Post

Kenya: Hatangajwe amakuru mashya ku nkongi idasanzwe yibasiye ishuri

Next Post

Nigeria: Impanuka y’ikamyo yari itwaye Lisansi yahitanye abakabakaba 50

Related Posts

Uwari wungirije Perezida Ruto yamuzamuyeho ibirego bikomeye

Uwari wungirije Perezida Ruto yamuzamuyeho ibirego bikomeye

by radiotv10
08/08/2025
0

Rigathi Gachaguwa wari Visi Perezida wa Kenya, ubu akaba atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida William Ruto; yavuze ko uyu Mukuru...

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Eng.-AFC/M23 refutes UN accusations of involvement in civilian killings

by radiotv10
08/08/2025
0

AFC/M23 coalition has strongly rejected United Nations reports accusing it of playing a role in the deaths of many civilians...

Icyo Teta Sandra yakoze akirekurwa nyuma yo gufungirwa kugonga umugabo we Weasel

Icyo Teta Sandra yakoze akirekurwa nyuma yo gufungirwa kugonga umugabo we Weasel

by radiotv10
08/08/2025
0

Umunyarwandakazi Teta Sandra ufitanye abana n’Umuhanzi w’Umunya-Uganda Weasel, nyuma yo gufungurwa na Polisi ya Uganda; yahise ajya gusura umugabo we...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yavuze kuri raporo ziyishinja ibyo yemeza ko ari ibinyoma inagaragaza ibibishimangira

by radiotv10
08/08/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwamaganiye kure raporo z’Umuryango w’Abibumbye ziyishinja kugira uruhare mu mpfu z’abasivile benshi muri Teritwari ya Rutshuru, ivuga...

Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba

Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba

by radiotv10
07/08/2025
0

Nyuma yuko bivuzwe ko umuhanzi w’Umunya-Uganda, Weasel ari mu Bitaro aho ari kuvurirwa imvune z’amaguru yombi bivugwa ko yagize nyuma...

IZIHERUKA

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID
IMIBEREHO MYIZA

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
10/08/2025
3

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

09/08/2025
Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

09/08/2025
The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

09/08/2025
Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

09/08/2025
Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

08/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nigeria: Impanuka y’ikamyo yari itwaye Lisansi yahitanye abakabakaba 50

Nigeria: Impanuka y’ikamyo yari itwaye Lisansi yahitanye abakabakaba 50

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Love in the digital age: How Rwandan youth are dating online

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.