Sunday, June 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Iby’umupaka uhuza DRCongo na Uganda bigiye gusubirwamo

radiotv10by radiotv10
09/09/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Iby’umupaka uhuza DRCongo na Uganda bigiye gusubirwamo
Share on FacebookShare on Twitter

Komisiyo ihuriweho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, yatangaje ingengo y’imari n’imigendekere y’umushinga wo kongera kugaragaza imbago z’umupaka uhuza ibi Bihugu byombi.

Ibi byatangajwe kuri iki Cyumweru tariki 08 Nzeri 2024 nk’uko abari hafi y’iyi komisiyo babitangarije ikinyamakuru Radio Okapi gikorera muri Congo-Kinshasa.

Uku kongera kugaragaza imbago n’imbizi by’umupaka uhuza Congo na Uganda, bizakorwa ahantu hafite uburebure bw’ibilometero 71 kuva ku musozi wa Sabyinyo, kugeza kuri Pariki ya Bwindi muri Uganda, ndetse no ku ishyamba rya Sarambwe muri Congo.

Hari kandi agace k’umupaka gaherereye mu burasirazuba bwa Teritwari ya Rutshuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na ko karebwa n’iyi gahunda yo kongera kugaragaza imbago.

Romuald Ekuka Lipopo, Guverineri Wungiye w’Intara ya Kivu ya Ruguru, akaba ari na Komiseri muri iyi Komisiyo, yavuze ko uyu mwanzuro wafashwe, ugamije guteza imbere no kunoza imikoranire n’imigenderanire hagati y’Ibihugu byombi (Congo na Uganda).

Gusa ingengo y’imari y’amafaranga azakorerwa muri uyu mushinga nk’uko yemejwe n’intumwa z’impande, ntabwo yatangarijwe itangazamakuru.

Imyanzuro yavuye mu nama y’iminsi itatu yahuje izi ntumwa z’Ibihugu byombi, izashyikirizwa Abakuru babyo, kugira ngo ibone gushyirwa mu bikorwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 2 =

Previous Post

Kenya: Hatangajwe amakuru mashya ku nkongi idasanzwe yibasiye ishuri

Next Post

Nigeria: Impanuka y’ikamyo yari itwaye Lisansi yahitanye abakabakaba 50

Related Posts

Uko imirwano yifashe hagati ya Israel na Iran n’icyo impande zombi zivuga

Uko imirwano yifashe hagati ya Israel na Iran n’icyo impande zombi zivuga

by radiotv10
20/06/2025
0

Iran yavuze igishobora guhagararika intambara Israel na yo yahize gukaza ibitero Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian yavuze ko iki Gihugu...

Umwe mu bagize Guverinoma ya Congo yavuze ko adafite ubwoba bwo gufungwa

Resigned Congolese minister blames Rwanda for his prosecution

by radiotv10
19/06/2025
0

Constant Mutamba, the former Minister of Justice in the Democratic Republic of Congo (DRC), who recently resigned amid corruption allegations,...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

by radiotv10
19/06/2025
0

Mu bice binyuranye mu Ntara ya Kivu mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa imirwano ikomeje gukaza umurego...

Minisitiri weguye muri Guverinoma ya Congo yabyegetse ku Rwanda

Minisitiri weguye muri Guverinoma ya Congo yabyegetse ku Rwanda

by radiotv10
19/06/2025
0

Constant Mutamba weguye ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera muri Repubuklika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera ibyaha byo kunyereza amafaranga ya...

Hatangajwe icyakoreye Umupolisi wagaragaye arasa umuturage mu myigaragambyo ihanganishije Polisi ya Kenya n’urubyiruko

Hatangajwe icyakoreye Umupolisi wagaragaye arasa umuturage mu myigaragambyo ihanganishije Polisi ya Kenya n’urubyiruko

by radiotv10
18/06/2025
0

Polisi ya Kenya ikomeje guhangana n’urubyiruko rw'Aba-Gen Z ruri mu myigaragambyo yakajije umurego, yatangaje ko yataye muri yombi Umupolisi warashe...

IZIHERUKA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono
MU RWANDA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

21/06/2025
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

21/06/2025
Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

20/06/2025
The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

20/06/2025
Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

20/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nigeria: Impanuka y’ikamyo yari itwaye Lisansi yahitanye abakabakaba 50

Nigeria: Impanuka y’ikamyo yari itwaye Lisansi yahitanye abakabakaba 50

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.