Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: Herekanywe abakekwaho ubujura buhambaye bw’imodoka zirimo izihenze

radiotv10by radiotv10
17/09/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
BREAKING: Herekanywe abakekwaho ubujura buhambaye bw’imodoka zirimo izihenze
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu batandatu bakurikiranyweho ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi bishingiye ku bujura bw’imodoka bakoreshaga amayeri atandukanye, aho enye zafashwe zasubijwe ba nyirazo.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024 ku Cyicaro Gikuru cya Polisi na RIB mu Mujyi wa Kigali i Remera.

Aba bantu berekatswe itangazamakuru, bafashwe nyuma yuko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwakiriye ibirego by’abantu bibwe imodoka.

Aba bantu batandatu bafashwe mu bikorwa by’iperereza ryo gushakisha izi modoka zibwe, ahaje gufatwa imodoka enye, na zo zasubijwe ba nyirazo kuri uyu wa Kabiri.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ruvuga ko aba bantu bibaga izi modoka bakoresheje amayeri atandukanye, ubundi bakazigurisha abandi bantu bakoresheje ibyangombwa by’ibihimbano.

Izi modoka enye zari zibwe n’aba bantu zanasubijwe ba nyirazo, zafatiwe mu Turere twa Gicumbi, Nyamagabe ndetse n’aka Kayonza. Ni imodoka zose buri imwe ifite agaciro kanini, kuko ari izo mu bwoko bw’ama-Jeep.

Aba bantu bakurikiranyweho ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ndetse n’icyaha cyo gukora no gukoresha ibyangombwa bihimbano.

Abantu batandatu bakekwaho ubu bujura
Imodoka bakekwaho kwiba zasubijwe ba nyirazo
Umuvugizi wa RIB yavuze ko aba bantu bakoreshaga amayero atandukanye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 4 =

Previous Post

Harumvikana guterana amagambo hagati ya Netanyahu n’umuyobozi w’undi mutwe wiyemeje guhangana na Israel

Next Post

AMAKURU AGEZWEHO: RwandAir igiye guhagarika ingendo zose zerecyeza i Cape Town muri Afurika y’Epfo

Related Posts

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

IZIHERUKA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho
IMIBEREHO MYIZA

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAKURU AGEZWEHO: RwandAir igiye guhagarika ingendo zose zerecyeza i Cape Town muri Afurika y’Epfo

AMAKURU AGEZWEHO: RwandAir igiye guhagarika ingendo zose zerecyeza i Cape Town muri Afurika y’Epfo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.