Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kirehe: Bizejwe inkunga yo kwikura mu bukene none batahiye gusinya

radiotv10by radiotv10
18/09/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kirehe: Abamaze imyaka 10 birukanywe muri Tanzania bagaragaje ikibazo cy’inyubako batujwemo
Share on FacebookShare on Twitter

Abatishoboye bo mu Kagari ka Nyakabungo mu Murenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe, bavuga ko basinyiye inkunga y’amafaranga babwirwaga ko bazahabwa mu kwezi kumwe, none amezi abaye abiri bategereje.

Aba baturage batishoboye, bavuga ko batumijwe ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga (07) 2024, ngo bajye ku Biro by’Akagari gusinyira inkunga y’amafaranga igomba kubafasha kwikura mu bukene.

Bavuga ko uretse amakuru bumvaga ko bazahabwa ibihumbi 800 Frw, nta yandi makuru bari bafite kuri iyi nkunga, bamaze amezi abiri bategereje.

Dusabimana Innovent, umwe muri aba baturage, avuga ko ubwo batumizwaga ku Biro by’Akagari bahawe impapuro zo gusinyaho, ubundi bakazisinya bafite ibyishimo.

Ati “Twagiye kubona tubona baduhaye impapuro, twamara kuzisinyaho na bo bakazisinyaho, bati ‘ngaho nimutahe nyuma y’iminsi mirongo itatu nibwo turi bubasubize’. Ibipapuro turabimanukana tubishyira hano mu rugo. Twarategereje twarahebye.”

Mukabutera Rachel na we agira ati “Ayo mafaranga ntayo baduhaye mu ntoki, ahubwo baduhaye ibipapuro kugeza n’ubu.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Kirehe ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukandayisenga Janviere yavuze ko aba baturage basinye koko, ariko ko atari inkunga bagombaga guhita bahabwa, ahubwo ko byari bigamije kuzabafasha igihe habonetse inkunga.

Ati “Ntabwo ari amsezerano yo kugira ibyo babaha biri precis (bizwi). Icyo dukora ni uguhora tuganira nab o hanyuma twabona ubufasha runaka, amahirwe yo kumuhuza na yo tukagenda dufata kugeza igihe bose tuzabahera. Ntabwo ako kanya twahita tubikora icyarimwe ngo tubone ubushobozi.”

Uyu muyobozo asaba aba baturage gutegereza kuko umwaka w’Imihigo ukiri mu ntangiro, bityo ko igihe amahirwe yabonetse bazabimenyeshwa.

Ati “Haracyari kare ni bwo dutangiye umwaka w’imihigo, ubu nibwo dutangiye gukora imishinga. Tuzagenda tubahuza n’amahirwe bitewe kandi n’ibikorwa biri gukorwa.”

Guhera mu midugudu kugera ku rwego rw’igihugu hari komite zashyizweho zigamije guherekeza abafite amikoro make binyuze mu guhabwa inkunga bakeneye ndetse bakanasinya amasezerano yoroheje yo kwiyemeza kwivana mu bukene mu gihe cy’imyaka 2, harimo gushakirwa imirimo yoroheje, korozwa amatungo, ndetse guhabwa amafaranga.

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + four =

Previous Post

Nyanza: Bambuwe ibyangombwa by’inzu bubakiwe bakibihabwa none ibyakurikiyeho byabashyize mu kaga

Next Post

Hatanzwe umucyo ku mugambi Congo yitarukije wo kwakira Abanyarwanda bahamijwe Jenoside babuze Igihugu kibakira

Related Posts

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya mbere ya Guverinoma nshya y’u Rwanda yafatiwemo ibyemezo birimo kwemeza Abadipolomate 10 bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga....

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

by radiotv10
31/07/2025
0

Abacururiza imboga n’imbuto mu isoko rya Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko barembejwe n’umwanda ukabije baterwa n’abantu baza kuhikinga...

Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

by radiotv10
31/07/2025
0

As the world enters deeper into the digital era and economic uncertainty continues to loom in many parts of the...

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

IZIHERUKA

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge
AMAHANGA

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

by radiotv10
31/07/2025
0

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

31/07/2025
Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

31/07/2025
Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

31/07/2025
Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

31/07/2025
Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatanzwe umucyo ku mugambi Congo yitarukije wo kwakira Abanyarwanda bahamijwe Jenoside babuze Igihugu kibakira

Hatanzwe umucyo ku mugambi Congo yitarukije wo kwakira Abanyarwanda bahamijwe Jenoside babuze Igihugu kibakira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.