Sunday, November 8, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Pasteur Bizimungu wabaye Perezida w’u Rwanda yahaye Banki ya Kigali icyifuzo cy’umushinga mugari arimo

Pasteur Bizimungu wabaye Perezida w’u Rwanda yahaye Banki ya Kigali icyifuzo cy’umushinga mugari arimo

Pasteur Bizimungu wahoze ari Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yasabye Banki ya Kigali (BK) kumufasha kwihutisha no kurangiza umushinga wo kubaka hoteli iri mu Karere ka Rubavu, ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.

Bizimungu yashimiye iyi banki imikoranire bagiranye mu ishoramari, agaragaza ko yifuza ko yakomeza kumushyigikira kugira ngo iyi hoteli yuzure itangire kwakira abayigana.

Uyu mushinga urimo kubakwa uzaba ufite ibyumba byo kuraramo, resitora enye, icyumba cy’inama gishobora kwakira abantu barenga 1,000 ndetse n’ahantu hateguwe ku buryo abazaba bahari bazajya bishimira ubwiza bw’ibirunga n’Ikiyaga cya Kivu.

Mu gusobanura icyifuzo yagejeje kuri BK, Bizimungu yagize ati: “Ni hoteli twifuza ko izaba ifite inyenyeri enye. Icyo dusaba BK ni ukudufasha kuyirangiza kuko inyubako imaze kugera kure. Twatangiye kuyubaka dufatanyije na yo, ndetse kugeza ubu turacyayibereyemo amafaranga. Icyakora, kugira ngo imirimo isigaye irangire mu gihe gito, hakenewe imbaraga zidasanzwe. Ni yo mpamvu twaje kubereka ibyo dukeneye kugira ngo yuzure itangire gukora.”

Yagaragaje ko iyi hoteli itazaba igisubizo ku bukerarugendo gusa, ahubwo izanatanga umusanzu mu kugabanya ubushomeri binyuze mu guha akazi abantu bari hagati ya 300 na 400.

Ku bijyanye n’ingengo y’imari ikenewe kugira ngo umushinga wose urangire, Bizimungu yavuze ko izaba irenga gato miliyari 10 Frw, nubwo ishobora no kugabanukaho amafaranga make.

Yanatangaje ko hari abashoramari bane bari kugirana ibiganiro na bo kugira ngo bazafashe mu gucunga ibikorwa bya hoteli imaze gutangira gukora.

Yasobanuye ko ibikorwa byayo bizibanda cyane ku kwakira ba mukerarugendo n’abandi bashaka ahantu ho kuruhukira no kwidagadurira, hashingiwe ku kuba Rubavu ari umwe mu mijyi y’u Rwanda izwiho ubukerarugendo. Icyakora, izaba inatanga izindi serivisi zisanzwe ziboneka muri hoteli.

Uretse uyu mushinga, Bizimungu yavuze ko yanagiranye ibiganiro n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ku buryo ibikorwa remezo byakira inama byakwagurwa bikagera no mu turere, aho kuba mu mijyi mike isanzwe ifite ubushobozi bwo kwakira inama n’amahuriro mpuzamahanga.

Yagaragaje ko gutera imbere kw’ibyo bikorwa byafasha uturere kwakira inama mpuzamahanga, bikongera umubare w’abasura u Rwanda kandi bigateza imbere ubukerarugendo.

Mu rwego rwo gushimira abakiriya ba BK bafite ibikorwa byagiye bisurwa, Pasteur Bizimungu wari uherekejwe na Madamu we, Seraphine Bizimungu, na we yashyikirijwe impano y’iyi banki.

Hoteli iri kubakwa na Bizimungu wabaye Perezida w’u Rwanda

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 13 =