Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Kigali: Mu giterane cyari cyahuruje imbaga habayemo ibitari byitezwe byatumye bamwe bataha kitarangiye

radiotv10by radiotv10
23/09/2024
in IMYIDAGADURO
0
Kigali: Mu giterane cyari cyahuruje imbaga habayemo ibitari byitezwe byatumye bamwe bataha kitarangiye
Share on FacebookShare on Twitter

Igitaramo ‘Imana Iratsinze’ cya cya Korali Jehovah Jireh cyari kibaye ku nshuro ya kabiri, cyarogowe n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi, bituma bamwe bataha kitarangiye.

Ni igitaramo cyari cyahuruje imbaga y’abantu cyane cyane abo mu itorero rya Pantekote mu Rwanda, cyaberaga muri Sitade ya ULK, cyari cyatumiwemo korali y’ikimenyabose Hoziyana cyagize.

Ubwo cyari kigezemo hagati, cyahuye n’imbogamizi z’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi, ryakirogoye, ndetse bamwe mu bari bakitabiriye bataha kitarangiye.

Umwe mu bakitabiriye, yavuze ko ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ryabaye ubwo umubwirizabutumwa yarimo abwiriza, ryatumye abantu bacika intege.

Yagize ati “Umuriro wabuze na Moteri iyunganira iranga, hashira umwanya bamwe bararambirwa batangira kwitahira.”

Yavuze ko umuriro wabuze mu gihe kiri hagati y’iminota 20 na 30, ibintu byababaje abitabiriye iki gitaramo, gusa nyuma waje kugaruka hasigayemo mbarwa.

Iki giterane ‘Imana Iratsinze Season 2’ cya Korali Jehova Jireh, kibaye ku nshuro ya kabiri, cyabaye ngarukamwaka, aho ku nshuro ya mbere cyabereye mu mujyi wa Musanze.

Korali Jehova Jireh, itegura iki giterane, iri mu zamamaye mu Rwanda, byumwihariko ikaba izwi mu ndirimbo zahembuye imitima ya benshi n’iyitwa Imana Iratsinze yanitiriwe iki giterane, ndetse na Gumamo.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 5 =

Previous Post

Dj Brianne yavuze icyo gukizwa byamuhishuriye n’ibyo byatumye acikaho

Next Post

Basketball: Umunyamerika watanze ibyishimo muri BK Arena yanasekewe n’amahirwe

Related Posts

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

by radiotv10
10/11/2025
0

Nyuma yuko hagiye hanze amashusho y’umuhanzi Yampano, akomeje kuzamura impaka, amakuru aravuga ko kujya hanze kwayo bishobora kuba bifitwemo ukuboko...

Abasitari bazwi mu bya ‘Prank’ batanze umucyo ku bashobora kubihuza no kwambikana impeta bakoze

Abasitari bazwi mu bya ‘Prank’ batanze umucyo ku bashobora kubihuza no kwambikana impeta bakoze

by radiotv10
10/11/2025
0

Umukinnyikazi wa Filimi Micky n’umukunzi we AG Promoter, basanzwe bazwiho imikino imenyerewe nka ‘Prank’, bamaze impungenge abashobora gukeka ko kwambikana...

Umuhanzi Kitoko akigera mu Rwanda agarutse guturamo nyuma y’imyaka 12 ahaye isezerano abakunzi be

Umuhanzi Kitoko akigera mu Rwanda agarutse guturamo nyuma y’imyaka 12 ahaye isezerano abakunzi be

by radiotv10
09/11/2025
0

Umuhanzi Kitoko Bibarwa wagarutse gutura mu Rwanda nyuma y’imyaka 12 atarutuyemo, yasezeranyije abakunze ibihangano bye, ko azakomeza umuziki kuko adateze...

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

by radiotv10
08/11/2025
0

As 2026 approaches, it’s time for every young woman in Kigali to think about growth, not just in career, but...

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

by radiotv10
08/11/2025
0

Looking stylish doesn’t have to mean spending a lot of money. In Kigali, fashion is becoming more creative and affordable...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Basketball: Umunyamerika watanze ibyishimo muri BK Arena yanasekewe n’amahirwe

Basketball: Umunyamerika watanze ibyishimo muri BK Arena yanasekewe n’amahirwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.