Friday, August 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO BASKETBALL

Basketball: Umunyamerika watanze ibyishimo muri BK Arena yanasekewe n’amahirwe

radiotv10by radiotv10
23/09/2024
in BASKETBALL, SIPORO
0
Basketball: Umunyamerika watanze ibyishimo muri BK Arena yanasekewe n’amahirwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamerika Isaiah Miller ukinira ikipe ya APR BBC yegukanye igikombe cya Shampiyona muri Basketball, wigaragaje cyane mu mikino ya kamarampaka, yanahembwe miliyoni 2 Frw nk’umukinnyi mwiza.

Ni mu mukino wa nyuma wa BetPawaPlayoffs wabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 22 Nzeri 2024, aho ikipe ya APR BBC yegukanye igikombe itsinze Patriots amanota 73-70 wabaye intsinzi ya kane kuri ebyiri.

Nyuma y’uyu mukino, Umunyamerika Isaiah Miller wa APR BBC yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’iyi mikino (MVP), anahabwa miliyoni 2 Frw yahawe na betPawa.

Uyu musore akaba ari nawe watsinze amanota menshi mu mukino waraye uhesheje APR BBC igikombe aho yatsinze amanota 19, akaba ari na we wagiye anatsindira iyi kipe amanota menshi mu mikino yose ya nyuma.

Ni mu gihe, abakinnyi bitwaye neza muri Shampiyona isanzwe (Regular Season), bayobowe na Chadie Bowie wa Kepler BBC, wabaye uwahize abandi.

Pitchou Manga wa REG BBC yabaye uwugariye neza, na Ndizeye Dieudonné wabaye uwatsinze amanota atatu menshi, mu gihe Henry Mwinuka utoza Patriots BBC yabaye umutoza mwiza w’umwaka.

APR BBC yahembwe miliyoni 15 Frw ndetse ikaba izanahagarira u Rwanda mu irushanwa rya BAL, Patriots BBC ya kabiri ihabwa miliyoni 7,5 Frw, mu gihe REG BBC yahawe miliyoni 3,5 Frw.

Isaiah Miller yanashimiwe na bagenzi be

Ikipe ya APR BBC yegukanye na miliyoni 15 Frw

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six − five =

Previous Post

Kigali: Mu giterane cyari cyahuruje imbaga habayemo ibitari byitezwe byatumye bamwe bataha kitarangiye

Next Post

Havutse impaka nyuma yuko Minisitiri acyebuye abihebeye ‘Big Energy’ y’umuhanzi Yago itavugwaho rumwe

Related Posts

Abakunzi ba APR FC bakusanyije miliyoni 410Frw yo kuyishyigikira

Abakunzi ba APR FC bakusanyije miliyoni 410Frw yo kuyishyigikira

by radiotv10
15/08/2025
0

Mu gikorwa cyiswe ‘Ijoro ry'Intare’ cyateguwe n'Abakunzi b'ikipe ya APR FC, abagera kuri 30 bakunda iyi kipe bakusanyije Miliyoni 418...

Icyo APR ivuga ku bakunzi bayo baregwa mu rubanza rurimo Abofisiye ba RDF n’abanyamakuru

Icyo APR ivuga ku bakunzi bayo baregwa mu rubanza rurimo Abofisiye ba RDF n’abanyamakuru

by radiotv10
15/08/2025
0

Ubuyobozi bwa APR FC bwasabye abakunzi b’iyi kipe bakozwe ku mutima n’ifungwa rya bamwe muri bo bafite ibyo bakurikiranyweho, kubyihanganira,...

Ubutumwa Min.Mukazayire yageneye umunyempano ukomeye muri America muri Basketball mbere yo gutaha

Eng.-Minister Mukazayire’s message to a talented American basketball player before his departure

by radiotv10
14/08/2025
0

The Minister of Sports, Nelly Mukazayire, received basketball player Nate Ament, a rising talent in the United States with Rwandan...

Ubutumwa Min.Mukazayire yageneye umunyempano ukomeye muri America muri Basketball mbere yo gutaha

Ubutumwa Min.Mukazayire yageneye umunyempano ukomeye muri America muri Basketball mbere yo gutaha

by radiotv10
14/08/2025
0

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yakiriye umukinnyi wa Basketball Nate Ament uhanzwe amaso muri Leta Zunze Ubumwe za America ufite...

Uko byari byifashe ubwo Yanga SC yambariye guhura na Rayon yasesekaraga i Kigali

Uko byari byifashe ubwo Yanga SC yambariye guhura na Rayon yasesekaraga i Kigali

by radiotv10
14/08/2025
0

Ikipe ya Yanga SC yo muri Tanzania, yageze mu Rwanda, aho ije gukina umukino wa gicuti na Rayon Sports ku...

IZIHERUKA

Trump mbere yo guhura na Putin yagaragaje amakenga afite
AMAHANGA

Trump mbere yo guhura na Putin yagaragaje amakenga afite

by radiotv10
15/08/2025
0

Abakunzi ba APR FC bakusanyije miliyoni 410Frw yo kuyishyigikira

Abakunzi ba APR FC bakusanyije miliyoni 410Frw yo kuyishyigikira

15/08/2025
Icyo APR ivuga ku bakunzi bayo baregwa mu rubanza rurimo Abofisiye ba RDF n’abanyamakuru

Icyo APR ivuga ku bakunzi bayo baregwa mu rubanza rurimo Abofisiye ba RDF n’abanyamakuru

15/08/2025
Igihugu cyo muri Afurika kigiye kugura na America intwaro za miliyoni 346$

Igihugu cyo muri Afurika kigiye kugura na America intwaro za miliyoni 346$

15/08/2025
Guhura kwa Perezida wa America Trump na Putini w’u Burusiya byahagurukije imbaga

Guhura kwa Perezida wa America Trump na Putini w’u Burusiya byahagurukije imbaga

15/08/2025
Do men have safe spaces too?-Exploring emotional vulnerability, mental Health, and toxic masculinity

Do men have safe spaces too?-Exploring emotional vulnerability, mental Health, and toxic masculinity

15/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Havutse impaka nyuma yuko Minisitiri acyebuye abihebeye ‘Big Energy’ y’umuhanzi Yago itavugwaho rumwe

Havutse impaka nyuma yuko Minisitiri acyebuye abihebeye 'Big Energy' y’umuhanzi Yago itavugwaho rumwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Trump mbere yo guhura na Putin yagaragaje amakenga afite

Abakunzi ba APR FC bakusanyije miliyoni 410Frw yo kuyishyigikira

Icyo APR ivuga ku bakunzi bayo baregwa mu rubanza rurimo Abofisiye ba RDF n’abanyamakuru

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.