Thursday, October 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Iby’intambara ya Israel na Hezbollah byafashe indi ntera

radiotv10by radiotv10
23/09/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Iby’intambara ya Israel na Hezbollah byafashe indi ntera
Share on FacebookShare on Twitter

Igisirikare Israel cyatangaje ko cyatangiye ibitero bya rutura byo mu kirere ku birindiro by’umutwe wa Hezbollah, biri mu majyepfo ya Liban.

Mu itangazo ryanyujijwe kuri televiziyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nzeri 2024, umuvugizi w’Ingabo za Israel, Daniel Hagari, yatanze impuruza ku baturage batuye hafi y’ibirindiro by’umutwe wa Hezbollah kuhava vuba na bwangu.

Abajijwe niba ingabo za Israel zishobora kwinjira ku butaka bwa Liban byeruye, Umuvugizi w’igisirikare, Daniel Hagari yagize ati “Tuzakora igikenewe cyose kugira ngo abaturage bo mu majyaruguru ya Israel bahunze, basubire mu byabo ni cyo cyihutirwa muri iyi ntambara Israel iri kurwana.”

Hagari avuga ko mu myaka myinshi ishize Hezbollah yakwije intwaro, zirimo na za misile ziraswa kure, mu nzu n’inyubako ziri mu majyepfo ya Liban, asaba abaturage baho kujya kure y’izo nyubako.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, nibwo Hezbollah yarashe ibisasu byinshi bya misile muri Israel, ndetse Hezbollah ivuga ko yarashe ku birindiro by’ingabo za Israel, ndetse Igisirikare cya Israel cyahise gitangaza ko kizihorera vuba kuri icyo gitero.

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, indege z’intambara za Israel zatangiye ibitero bikomeye ku mijyi iri mu majyepfo ya Liban ndetse ngo bizakomereza mu majyaruguru, nk’uko Umuvugizi w’ingabo za Israel, yabitangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abongerereza Reuters.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three − 1 =

Previous Post

Havutse impaka nyuma yuko Minisitiri acyebuye abihebeye ‘Big Energy’ y’umuhanzi Yago itavugwaho rumwe

Next Post

Rubavu: Uko imodoka yari yuzuye inzoga yakoze impanuka n’ibyakurikiye

Related Posts

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

by radiotv10
16/10/2025
0

Amabandi yitwaje intwaro yagabye igitero cy’ubujura kuri Banki iri mu gace kamwe i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,...

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

by radiotv10
16/10/2025
0

Nyuma y’ibiganiro byayobowe na Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byabereye i Nairobi mu minsi ibiri,...

Perezida wa Kenya yatangaje icyunamo mu Gihugu nyuma y’urupfu rwa Odinga

Perezida wa Kenya yatangaje icyunamo mu Gihugu nyuma y’urupfu rwa Odinga

by radiotv10
15/10/2025
1

Perezida wa Kenya, William Ruto yatangaje ko yababajwe n’urupfu rwa Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, anatangaza ko cyinjiye...

Imodoka zo mu kirere zamuritswe mu Rwanda zigiye gutangira gutwara abagenzi mu mujyi ukomeye ku Isi

Imodoka zo mu kirere zamuritswe mu Rwanda zigiye gutangira gutwara abagenzi mu mujyi ukomeye ku Isi

by radiotv10
15/10/2025
0

Umujyi wa Dubai urateganya gutangira gukoresha imodoka zo mu kirere zitwara abagenzi mu mwaka utaha, umushinga umwe n’uherutse kumurikwa mu...

Amakuru avugwa ku mirwano ya M23 na FARDC n’ibice yakomerejemo

Haravugwa gusubiranamo hagati ya FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha guhangana na AFC/M23

by radiotv10
15/10/2025
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa Wazalendo basanzwe bakorana, bakozanyijeho mu mirwano yabereye muri Teritwari ya...

IZIHERUKA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo
AMAHANGA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

by radiotv10
16/10/2025
0

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

16/10/2025
Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

16/10/2025
Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

16/10/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

16/10/2025
Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

16/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Uko imodoka yari yuzuye inzoga yakoze impanuka n’ibyakurikiye

Rubavu: Uko imodoka yari yuzuye inzoga yakoze impanuka n’ibyakurikiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.