Thursday, November 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigeze kugaragara muri Tanzania: Iby’ingenzi wamenya ku cyorezo Marburg kimaze guhitana Abaturarwanda 8

radiotv10by radiotv10
30/09/2024
in MU RWANDA
0
Amakuru yihariye y’ingenzi ku cyorezo gifite ubukana cyabonetse mu baturanyi b’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Icyorezo ‘Marburg’ kimaze kuharagara ku bantu 28 mu Rwanda, kikaba kimaze gutuma umunani bitaba Imana, umwaka ushize cyari cyagaragaye mu Bihugu byo muri Afurika nka Tanzania. Ni icyorezo gihitana 88% y’abacyandura.

Muri Werurwe umwaka ushize ubwo iki cyorezo cyari cyageze muri Tanzania, cyari cyagaragaye mu gace ka Bukoba ko mu Burengerazuba bwa Tanzania mu Ntaka ya Kagera. Icyo gihe cyahise gihitana abantu batanu barimo bane bo mu muryango umwe.

Icyo gihe kandi Ibihugu by’ibituranyi birimo u Rwanda, byari byahawe umuburo wo gukaza ingamba zo kwirinda ko iki cyorezo cyabigeramo.

Icyo gihe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Edson Rwagasore, yavuze ko iyi ndwara yenda kumera nka Ebola kuko na yo yandurira mu matembabuzi yose aturuka mu mubiri “nk’amaraso, amacandwe, ibirutsi,…”

Umuntu ashobora kwandura nyuma yo gukora ku nyamaswa zirwaye, zapfuye zishwe n’uburwayi, akaba yagaragaza ibimenyetso nyuma y’iminsi ibiri yanduye, birimo kugira umuriro mwinshi, kubabara umutwe, gucika intege n’ibindi.

Icyo gihe Dr. Rwagasore yari yagize ati “Iyi ndwara nkuko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, ihitaka abantu 88% mu bayanduye. Urumva ni indwara ifite ubukana.”

 

Uko mu Rwanda byifashe

Mu mibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024, iki cyorezo cya Marburg cyari kimaze kugaragara ku bantu 26.

Muri aba bagaragayeho iki cyorezo, abantu umunani (8) cyarabahitanye, abandi 18 bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.

Aba bantu umunani bamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu Rwanda, barimo batandatu bari batangajwe ku wa Gatandatu, aho babiri baje biyongera kuri bo.

Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, ariko ko ubu habaye hasubitswe ibikorwa byo gusura abarwayi mu mavuriro yose mu gihe cy’iminsi 14.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + seven =

Previous Post

Ibiteganyijwe mu ruzinduko rwa mbere Perezida Kagame agiye kugirira muri Latvia

Next Post

Congo: Hatangajwe umubare uteye inkeke w’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Related Posts

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

by radiotv10
05/11/2025
0

Uruganda rutanganya inzoga ruherereye mu Muerenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, rwari rwarahawe uruhushya rwo gukoresha ibitoki mu gutunganya...

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

by radiotv10
05/11/2025
0

Inzego z’umutekano zataye muri yombi abatetsi babiri bo ku ishuli ribanza rya Nyarutovu riri mu murenge wa Bushenge, abanyonzi babiri...

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

by radiotv10
05/11/2025
0

Igikomangoma Spéciose Mukabayojo Bideri, akaba umwana w’Umwami Yuhi V Musinga, uherutse kwitabira Imana muri Kenya aho yabaga, byemejwe ko azashyingurwa...

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Daughter of Rwanda’s former King passed away in Kenya, burial set in Rwanda

by radiotv10
05/11/2025
0

Princess Spéciose Mukabayojo Bideri, the daughter of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda, has passed away in Kenya,...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

by radiotv10
05/11/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi ukurikiranyweho gusambanya mu bihe bitandukanye umwana we w’imyaka itandatu, yemera...

IZIHERUKA

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge
MU RWANDA

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

by radiotv10
05/11/2025
0

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

05/11/2025
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

05/11/2025
Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

05/11/2025
Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

05/11/2025
Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Congo: Hatangajwe umubare uteye inkeke w’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Congo: Hatangajwe umubare uteye inkeke w’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.