Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigeze kugaragara muri Tanzania: Iby’ingenzi wamenya ku cyorezo Marburg kimaze guhitana Abaturarwanda 8

radiotv10by radiotv10
30/09/2024
in MU RWANDA
0
Amakuru yihariye y’ingenzi ku cyorezo gifite ubukana cyabonetse mu baturanyi b’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Icyorezo ‘Marburg’ kimaze kuharagara ku bantu 28 mu Rwanda, kikaba kimaze gutuma umunani bitaba Imana, umwaka ushize cyari cyagaragaye mu Bihugu byo muri Afurika nka Tanzania. Ni icyorezo gihitana 88% y’abacyandura.

Muri Werurwe umwaka ushize ubwo iki cyorezo cyari cyageze muri Tanzania, cyari cyagaragaye mu gace ka Bukoba ko mu Burengerazuba bwa Tanzania mu Ntaka ya Kagera. Icyo gihe cyahise gihitana abantu batanu barimo bane bo mu muryango umwe.

Icyo gihe kandi Ibihugu by’ibituranyi birimo u Rwanda, byari byahawe umuburo wo gukaza ingamba zo kwirinda ko iki cyorezo cyabigeramo.

Icyo gihe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Edson Rwagasore, yavuze ko iyi ndwara yenda kumera nka Ebola kuko na yo yandurira mu matembabuzi yose aturuka mu mubiri “nk’amaraso, amacandwe, ibirutsi,…”

Umuntu ashobora kwandura nyuma yo gukora ku nyamaswa zirwaye, zapfuye zishwe n’uburwayi, akaba yagaragaza ibimenyetso nyuma y’iminsi ibiri yanduye, birimo kugira umuriro mwinshi, kubabara umutwe, gucika intege n’ibindi.

Icyo gihe Dr. Rwagasore yari yagize ati “Iyi ndwara nkuko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, ihitaka abantu 88% mu bayanduye. Urumva ni indwara ifite ubukana.”

Uko mu Rwanda byifashe

Mu mibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024, iki cyorezo cya Marburg cyari kimaze kugaragara ku bantu 26.

Muri aba bagaragayeho iki cyorezo, abantu umunani (8) cyarabahitanye, abandi 18 bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.

Aba bantu umunani bamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu Rwanda, barimo batandatu bari batangajwe ku wa Gatandatu, aho babiri baje biyongera kuri bo.

Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, ariko ko ubu habaye hasubitswe ibikorwa byo gusura abarwayi mu mavuriro yose mu gihe cy’iminsi 14.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + 3 =

Previous Post

Ibiteganyijwe mu ruzinduko rwa mbere Perezida Kagame agiye kugirira muri Latvia

Next Post

Congo: Hatangajwe umubare uteye inkeke w’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Congo: Hatangajwe umubare uteye inkeke w’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Congo: Hatangajwe umubare uteye inkeke w’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.