Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe amakuru agezweho ku cyorezo cya Ebola muri Uganda

radiotv10by radiotv10
19/02/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Hatangajwe amakuru agezweho ku cyorezo cya Ebola muri Uganda
Share on FacebookShare on Twitter

Ministeri y’Ubuzima muri Uganda, yatangaje ko yasezereye abantu umunani (8) bamaze gukira icyorezo cya Ebola, mu gihe abandi 265 bakiri mu kato.

Mu mpera z’ukwezi gishize, nibwo Uganda yatangaje ko icyorezo cya Ebalo cyageze muri iki Gihugu, nyuma yuko cyari kimaze guhitana umuforomo wakoreraga ku Bitaro Bikuru bya Mulago biherereye i Kampala.

Ni mu gihe abandi bantu umunani bari baranduye iki cyorezo bavuwe kandi bose bameze neza ndetse biteganyijwe ko basezererwa kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Gashyantare 2025 nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Jane Ruth Aceng.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Minisitiri w’Ubuzima, Jane Ruth Aceng yavuze ko abantu 265 bahuye n’abanduye bakomeje kuguma mu kato no gukurikiranirwa hafi n’abaganga.

Yagize ati “Nta n’umwe muri abo bantu bari mu kato uragaragaza ibimenyetso kugeza ubu, nubwo bazakomeza kuguma mu kato mu gihe cy’iminsi 21 uhereye igihe bahuriye cyangwa bagiriye aho bahurira n’umurwayi wa mbere.”

Icyorezo cya Ebola cyateye muri Uganda, cyatewe n’ubwoko bwa virusi buzwi nka Sudan strain. Kugeza ubu, nta rukingo ruraboneka kuri ubu bwoko bwa virusi, nubwo hari gahunda yo kugerageza urukingo rwayo irimo gukorwa.

Kugeza ubu inkingo zihari ni izigenewe gukingira ubwoko bwa Ebola buzwi nka Zaire strain, bwateje icyorezo giheruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × three =

Previous Post

Hatewe intambwe y’amateka mu rugendo ruganisha gushyira akadomo ku ntambara yashegeshe Isi

Next Post

Abarokotse impanuka ikomeye yabereye Rulindo bavuze ibidakwiye bakorewe n’ababagezeho bwa mbere

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abarokotse impanuka ikomeye yabereye Rulindo bavuze ibidakwiye bakorewe n’ababagezeho bwa mbere

Abarokotse impanuka ikomeye yabereye Rulindo bavuze ibidakwiye bakorewe n’ababagezeho bwa mbere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.