Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe amakuru agezweho ku cyorezo cya Ebola muri Uganda

radiotv10by radiotv10
19/02/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Hatangajwe amakuru agezweho ku cyorezo cya Ebola muri Uganda
Share on FacebookShare on Twitter

Ministeri y’Ubuzima muri Uganda, yatangaje ko yasezereye abantu umunani (8) bamaze gukira icyorezo cya Ebola, mu gihe abandi 265 bakiri mu kato.

Mu mpera z’ukwezi gishize, nibwo Uganda yatangaje ko icyorezo cya Ebalo cyageze muri iki Gihugu, nyuma yuko cyari kimaze guhitana umuforomo wakoreraga ku Bitaro Bikuru bya Mulago biherereye i Kampala.

Ni mu gihe abandi bantu umunani bari baranduye iki cyorezo bavuwe kandi bose bameze neza ndetse biteganyijwe ko basezererwa kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Gashyantare 2025 nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Jane Ruth Aceng.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Minisitiri w’Ubuzima, Jane Ruth Aceng yavuze ko abantu 265 bahuye n’abanduye bakomeje kuguma mu kato no gukurikiranirwa hafi n’abaganga.

Yagize ati “Nta n’umwe muri abo bantu bari mu kato uragaragaza ibimenyetso kugeza ubu, nubwo bazakomeza kuguma mu kato mu gihe cy’iminsi 21 uhereye igihe bahuriye cyangwa bagiriye aho bahurira n’umurwayi wa mbere.”

Icyorezo cya Ebola cyateye muri Uganda, cyatewe n’ubwoko bwa virusi buzwi nka Sudan strain. Kugeza ubu, nta rukingo ruraboneka kuri ubu bwoko bwa virusi, nubwo hari gahunda yo kugerageza urukingo rwayo irimo gukorwa.

Kugeza ubu inkingo zihari ni izigenewe gukingira ubwoko bwa Ebola buzwi nka Zaire strain, bwateje icyorezo giheruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − 5 =

Previous Post

Hatewe intambwe y’amateka mu rugendo ruganisha gushyira akadomo ku ntambara yashegeshe Isi

Next Post

Abarokotse impanuka ikomeye yabereye Rulindo bavuze ibidakwiye bakorewe n’ababagezeho bwa mbere

Related Posts

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Ibitero by’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) uhanganye n’igisirikare cya Leta muri Sudani, byatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, bimaze guhitana...

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

by radiotv10
15/07/2025
0

Muhammadu Buhari, wabaye Perezida wa Nigeria, witabye Imana ku  myaka 82 azize uburwayi yari amaranye igihe, akagwa mu Bwongereza, umubiri...

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

by radiotv10
15/07/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo ingabo za DRC, rukomeje kurangwa n’ibikorwa by’ubwicanyi bukorerwa abaturage b’abasivile, ndetse rukaba...

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

by radiotv10
14/07/2025
0

Umunyemari uzwi mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Zari Hassan wiyita Boss Lady wanabyaranye n’umuhanzi w’ikirangirire Diamond Platnumz avuga ko muri...

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

by radiotv10
14/07/2025
0

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za America muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko hari ibihano biteganyijwe mu gihe...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abarokotse impanuka ikomeye yabereye Rulindo bavuze ibidakwiye bakorewe n’ababagezeho bwa mbere

Abarokotse impanuka ikomeye yabereye Rulindo bavuze ibidakwiye bakorewe n’ababagezeho bwa mbere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.