Monday, July 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nta muntu n’umwe azi bafitanye isano-Ubuhamya bw’uwatoraguwe muri Jenoside umaze imyaka 31 atazi inkomoko

radiotv10by radiotv10
11/04/2025
in MU RWANDA
0
Nta muntu n’umwe azi bafitanye isano-Ubuhamya bw’uwatoraguwe muri Jenoside umaze imyaka 31 atazi inkomoko
Share on FacebookShare on Twitter

Uwanyirijuru Rosalinda umaze imyaka 31 atazi umuntu baba bafitanye isano kuko yatoraguwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba aterwa agahinda no kuba atazi inkomoko ye, avuga ko nubwo imyaka ibaye myinshi yizeye igihe kizagera akabona uwo bafitanye isano.

Yatoraguwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ari uruhinja, aza kujyanwa mu kigo cy’impfubyi, nyuma agikurwano n’abamureze bamubwiye ko yatoraguwe mu Mujyi wa Kigali.

Avuga ko abamureze bamubwiye ko na bo batazi inkomoko ye, icyakora bakamubwira ko namara gukura yazabaririza kugira ngo arebe ko hari uwabona ko bafitanye isano.

Ati “Urumva yari anakuze [uwamureze] n’ubu arakuze, arambwira ati ‘uzagerageza ubaririze nuba mukuru ariko ubu icyo nakwifuriza ni uko wiga, utuze wige wite ku buzima bwawe kuko ntakindi nanjye nabikoraho’.”

Aho yabanje kurererwa mu kigo cy’Impfubyi cy’Umuryango Utabara Imbabare wa Croix Rouge ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, yakigejejwemo afite amezi abiri, akivanwamo afite imyaka itatu ari bwo yajyaga kurererwa mu muryango.

Abara inkuru n’agahinda agera hagati agafatwa n’ikiniga cyo kuba amaze iyi myaka yose nta we yavuga ko bafitanye isano, uretse we gusa.

Ati “Kutagira iwanyu nyine, ahantu uvuga uti ‘aha ni iwacu, navukiye aha cyangwa…’ ku buryo ujya wumva abantu basubira mu masambu yabo bavuga bati ‘aha ni iwacu ndabizi ko hari aha Papa’ ari njye ntabwo navuga ngo nafata he se? ntaho.”

Mu buzima bwa muntu, anyuzamo akagira abo yiyambaza cyangwa anenga ko batagize icyo bamukorere, ariko kuri Uwanyirijuru we avuga ko nta n’umwe ujya aza muri uwo mwanya.

Ati “Nta bantu nakwita kubwira ngo mbashinje ngo ‘ntabwo wankoreye ibi, ntabwo wansuye ku ishuri, ntabwo wanyishyuriye ishuri iri n’iri, kuko igihe icyo ari cyo cyose yagusubiza ngo ‘ariko ntabwo uri uwanjye’ kandi yaba avuga ukuri.”

Nubwo iyi myaka 31 ishize nta kanunu k’inkomoko ye, afite icyizere ko uko byagenda kose hari abo bafitanye isano kuko “ntabwo bose bashize, hagomba kuba hari umuntu wasigaye, abe umwe cyangwa babiri ariko barahari.”

Agaragaza kimwe mu bimenyetso abantu bashobora guheraho bakeka ko bamuzi, agaragaza agasa nk’inkovu afite mu gahanga, kuko ngo n’ubundi yakajyanye ubwo yajyanwaga mu kigo cy’impfubyi cya Croix Rouge.

Uwanyirijuru Rosalinda wakuranye iyi ntimba, yemeza ko yiyubatse abikesha ubuyobozi bwiza butahwemye kuremamo icyizere abafite ibibazo nk’ibye, ubu akaba yibeshejeho, kandi ngo n’ahazaza he arahabona.

Ati “Nirwanyeho, narize ndarangiza, ndakora cyane nkareba ko izo sambu ntazi z’iwacu ntafite, igihe kimwe nzagira ibibanza, igihe kimwe nzubaka inzu, igihe kimwe nzagira umuryango.”

Inkuru ya Uwanyirijuru Rosalinda yumvikanamo ishavu n’agahinda asangiye na benshi mu Banyarwanda, ni bimwe mu bigaragaza ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, yasize benshi badafite abo bahamagara ‘Mawe’ cyangwa ‘Dawe’, abandi ntibagire amahirwe yo kubona abavandimwe babo barimo n’abo batigeze baca iryera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 − three =

Previous Post

Nyuma yuko umuvangamiziki w’Umurundikazi Dj Ira asabye Perezida Ubwenegihugu bw’u Rwanda hatewe intambwe ibumuha

Next Post

Umuyobozi wo muri Centrafrique yavuze icyo abona cyafashije u Rwanda kuba inyenyeri nyuma ya Jenoside

Related Posts

Hope on the Hills of Kibali: Anglican Bishop calls for hard work to build a better future

Hope on the Hills of Kibali: Anglican Bishop calls for hard work to build a better future

by radiotv10
28/07/2025
0

Once considered a forgotten and underdeveloped place, the hills of Kibali, in Rwanda's Gicumbi District, are now a symbol of transformation...

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

by radiotv10
28/07/2025
0

Uruganda rwa BRALIRWA rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, rwatangaje ko mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, rwungutse miliyari 18,4 Frw...

AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

by radiotv10
28/07/2025
0

Ambasaderi Antoine Anfré uri gusoza inshingano ze nk’uhagarariye u Bufaransa mu Rwanda, yagaragaje ko yishimira kuba aherutse gusura Inka z’Inyambo...

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

by radiotv10
28/07/2025
0

In many African households, the topic of sex remains taboo, a subject shrouded in silence, discomfort, and often shame. For...

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

by radiotv10
28/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye bavuga ko abafite amatungo bayashumura mu mirima yabo akona...

IZIHERUKA

Hope on the Hills of Kibali: Anglican Bishop calls for hard work to build a better future
IMIBEREHO MYIZA

Hope on the Hills of Kibali: Anglican Bishop calls for hard work to build a better future

by radiotv10
28/07/2025
0

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

28/07/2025
Iby’ingenzi byagezweho mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjiye mu mirwano ikomeye

Iby’ingenzi byagezweho mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjiye mu mirwano ikomeye

28/07/2025
Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

28/07/2025
AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

28/07/2025
Mu mujinya mwinshi AFC/M23 yageneye ubutumwa ubutegetsi bwa Congo inaburira igisirikare cy’u Burundi

AFC/M23 yihanangirije kimwe mu bitangazamakuru bikomeye muri Congo

28/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuyobozi wo muri Centrafrique yavuze icyo abona cyafashije u Rwanda kuba inyenyeri nyuma ya Jenoside

Umuyobozi wo muri Centrafrique yavuze icyo abona cyafashije u Rwanda kuba inyenyeri nyuma ya Jenoside

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hope on the Hills of Kibali: Anglican Bishop calls for hard work to build a better future

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

Iby’ingenzi byagezweho mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjiye mu mirwano ikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.