Perezida Paul Kagame akaba n’umukunzi w’ikipe ya Arsenal, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, bakurikiye umukino ikipe ya Paris Saint Germain yasezereyemo iya Arsenal muri 1/2 cya UEFA Champions League.
Uyu mukino wabaye mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Gicurasi 2025, wabereye muri Sitade ya Parc des Princes i Paris mu Bufaransa, aho ikipe ya Arsenal yari yaje mu mukino wo kwishyura nyuma yo gutsindirwa iwabo igitego 1-0.
Uyu mukino warangiye n’ubundi PSG isubiriye Arsenal FC, iyitsinda ibitego 2-1, byatumye iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-1 muri 1/2 cy’irangiza cy’Igikombe gikomeye ku Mugabane w’u Burayi mu mikino ihuza ama-Clubs (UEFA Champions League).
Ni umukino wakurikiwe na benshi barimo abakomeye, ndetse n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame uri mu Bufaransa, akaba yawukurikiye ari muri Sitade imbonankubone.
Mu bakomeye bakurikiye uyu mukino imbonankubone kuri sitade kandi, barimo Madamu Louise Mushikiwabo, usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF/ Organisation Internationale de la Francophonie), wanagize imyanya inyuranye mu nzego Nkuru w’u Rwanda.
Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame wakurikiye uyu mukino, kuri uyu wa Gatatu yahuye na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron; banagirana ibiganiro byagarutse ku mikoranire y’Ibihugu byombi.
RADIOTV10