Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryagaragaje impungenge nyuma y’ifungwa ritavugwaho rumwe rya General Pierre Banywesize wari umuyobozi Wungirije w’Ibikorwa bya Gisirikare muri Dungu (Huat-Uele) ufungiye ahantu hatazwi.
Izi mpungenge z’iri Huriro ry’Imiryango itari iya Leta rizwi nka ONGDH, zikubiye mu itangazo ryashyize hanze mu mpera z’icyumweru gishize, aho bamwe mu bahirimbanira uburenganzira bwa muntu bagize iri Huriro, bavuze ko uyu Musirikare Mukuru yafashwe mu gihe yendaga kujya kwivuriza hanze y’Igihugu.
Iyi Miryango itari iya Leta, yasabye ko General Pierre Banywesize, arekurwa nk’uko byatangajwe na Muke Pablo, wo mu Muryango utari uwa Leta uzwi nka Observatoire citoyen urwanya Ruswa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (OCDIC-RDC).
Yagize ati “Ubu buryo bwo gufunga Abanyekongo mu buryo bunyuranyije n’amahame mpuzamahanga y’Uburenganzira bwa muntu. Ni yo mpamvu dusaba abayobozi babifitiye ububasha kugira uruhare mu gutuma hatangwa ubutabera. Niba hari icyo ashinjwa, nibareke ashyikirizwe Ubucamanza, ubundi ukuri kumenyekane kuri bose.”
Mu itangazo rihuriweho n’Imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’umuryango w’uyu musirikare wo hejuru, bagaragaje ko ishimutwa rye ryabaye mu cyumweru kibanziriza igishize i Kinshasa mu Murwa Mukuru wa DRC.
Emilienne Baseme, umwe mu bagize umuryango wa General Pierre Banywesize Bulanga, yagize ati “Twebwe nk’umuryango wa Général Pierre Banywesize Bulanga, tugomba kwiyambaza umuryango mugari yaba mu Gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Iri shimutwa rirahangayikishije cyane bitewe n’ubuzima bw’umuvandimwe wacu. Kuburirwa irengero kwe no kutamenya amakuru amwerecyeyeho bikomeza kudutera impungenge zidasanzwe.”
Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta muri DRC, rivuga ko mu mezi atandatu ashize, Abasirikare 29 bo ku rwego rwa General, batawe muri yombi n’inzego z’ubutatsi, aho 27 muri bo bakomoka mu Burasirazuba bw’iki Gihugu bumazemo imirwano ihanganishije igisirikare cya Leta n’Ihuriro AFC/M23, aho bashinjwa kubangamira ibikorwa bya gisirikare. Biyongera kandi ku bandi benshi bamaze imyaka irenga ibiri bafunzwe bataracirwa imanza.
RADIOTV10